Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo, yahamagariye urubyiruko kwinjira mu gisirikare ari benhi kugira bazatere ingabo mu bitugu igisirikare cya leta kiri mu ntambara muri iki gihe.
Igisirikare cya Congo, FARDC gihanganye n’inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira uduce dutandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru. Icyakora iki gihugu cyakomeje gushinja u Rwanda ko ari rwo rutera inkunga izi nyeshyamba.
Ibi byanagarutsweho mu ijambo Perezida Tshisekedi yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 3 Ugushyingo 2022.
Yiyemeje ko mu bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga azarengera igihugu kugeza ku kwitanga ku rwego rwo hejuru asaba ingabo z’igihugu kurinda ubusugire bwacyo no gukingira abenegeihugu, abagabo n’abagore zikabakingira ibitero cyangwa ubushotoranyi aho byaba biturutse hose.
Peerzida Tshisekedi yavuze ko imbaraga yashyize mu biganiro ntacyo zatanze kuko yabigiyemo inshuro eshatu harimo ibiganiro by’i Nairobi, i Luwanda muri Angola aho yahuriye na Perezida Kagame ndetse n’ibiganiro by’i New York muri Leta zuzne ubumwe za Amerika aho Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yamuhuje na Perezida Kagame.
Aha niho Tshisekedi yahereye abwira abaturage ko ari ahabo, ko “intambara twashojweho n’umuturanyi isaba ko buri wese muri twe yitanga. Ni igihe cyo kurenga ibidutanya bishingiye kuri politiki tugahuriza hamwe mu kurwanira igihugu cyatubyaye. Amateka yacu ntiyahwemye kugaragaza ko hamwe no kudacikamo ibice twabashije gusohoka mu bibazo nk’ibyo twemye. Dukomeze kwifatanya dushyigikira ingabo zacu.”
Perezida Tshisekedi yahamije ko ibibazo igihugu gifite uyu munsi ntacyo bizabatwara kandi ko ari ikindi kimenyetso cy’uko “tuzatsinda tukongera tukubaka kurushaho ubumwe bwacu.”
“Hirya y’ibidutanya bishingiye kuri politiki, ingengabitekerezo, iyobokamana, n’amoko, kurwanira igihugu ni yo ntumbero nyamukuru ishobora kuduhuza muri iki gihe.”
Yakomeje avuga ko igihugu gikeneye amaboko y’abakobwa n’abahungu bo gufasha igisirikare ari na yo yahereye asaba urubyiruko kuba maso rugafasha igihugu kurwanya abagambanyi baba abasivile cyangwa abasirikare n’abandi bigira intama kandi bakora mu nyungu z’umwanzi.
Ati “ Abo bazajya bagezwa imbere y’amategeko bahembwe ibihwanye n’imyitwarire nk’iyo. Ndakomeza kugaruka ku busabe bwanjye nagejeje ku rubyiruko rwacu rufite umuhamagaro kwinjira ari benshi mu gisirikare.”
Yasabye ko hashyirwaho site zo gutangirwamo imyitozo ya gisirikare mu ntara 26 zigize iki gihugu. Ati “Tugomba kubyumva neza ko nta wundi muntu uzaza kudushakira umutekano ahubwo ni twe ubwacu tuzarengera igihugu kandi ibyo bisaba buri wese muri twe kubigiramo uruhare.”