Mu buryo bw’imisoro ikomatanyije (Flat Tax Regime)umuntu cyangwa Kampani icuruza munsi y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2nta musoro itanga. Icuruza kuva kuri Miliyoni 2 kugeza kuri 4 ku mwaka, asora ibihumbi 60. Icuruza ava kuri Miliyoni 4 kugera kuri 7 isora ibihumbi 120 ku mwaka mu gihe ucuruza kuva kuri Miliyoni zirindwi 7 kugera ku 10 isora ibihumbi 210 ku mwaka. Icuruza kuva kuri Miliyoni 10 kugeza kuri 20 asora ibihumbi 300.
Ibi ni ibyasobanuriwe abakoreshwa mu nama yahuje abacuruzi, abikorera, abashoramari n’ibigo bya Leta mu mahugurwa yateguwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’ Imisoro n’ amahoro ku wa kabiri tariki ya 03 werurwe 2020 mu rwego rwo gusobanurira abantu uko gusora no kumenyekanisha ibikorwa byabo bikorwa.
Uwigoroye Jeanne Umukozi mu ishami rishinzwe amahugurwa y’abasora avuga ko iyo umaze gutangira umushinga ugomba kwiyandikisha bitarenze iminsi irindwi (7). Iyo umaze kwiyandikisha kubarirwa umusoro, hari umusoro utangwa na kampani hari n’utangwa n’umuntu ku giti cye.
Akomeza avuga ko hari n’abasora biciriritse (umusoro uciriritse/regime forfetaire/ Lumpsum regime)abasora bari muri iki kiciro ni abafite ibikorwa by’ubucuruzi bifite igipimo cy’ibyacurujwe kiri hagati ya Miliyoni 12 kugeza kuri Miliyoni 20 ku mwaka. Aba bakaba basora umusoro uciriritse wa 3% mu gihe cy’umwaka.
Nshimiyimana Faakir ushinzwe urubuga rwa internet rw’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (website), we avuga ko iyo umuntu amaze kwandikisha ibikorwa bye (ubucuruzi) nka kampani agomba kwishyura imisoro akoresheje uburyo bwitwa umusoro ku nyungu nyakuri (real regime), aho wishyura 30% ku nyungu nyakuri.
Beatrice Kabalisa umuyobozi wa RRA mu ishami rya Gasabo, yasobanuriye abacuruzi ko bagomba kumenyekanisha ibikorwa byabo hakiri kare mbere ya 31 Werurwe 2020 kuko hari igihe ibibazo by’ikoranabuihanga biza, interineti ikanga gukora kandi igihe cyarenze bityo ukaba wahanwa kandi bitari ngombwa.
Ndatimana Absalom