Umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate, kimwe n’abandi bose bagaragaye mu makimbirane amaze igihe avugwa muri iyo kipe, bamaze guhagarikwa.
Ni ibyabereye mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kiyobowe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Usta Kaitesi.
Muri iki kiganiro n’itangazazamkuru cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Kabiri, Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje imyanzuro yavuye mu isesengura ry’ibibazo biri muri Rayon Sports.
Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Mimosa Munyangaju ni we watangije ikiganiro abanza kuvuga impamvu y’inama, ndetse aza no guha ijambo Umuyobozi wa RGB, Dr. Usta Kaitesi.
Minisitiri Munyangaju yagize ati “Impamvu nyamukuru nk’uko twari twarabibemereye, urwego RGB rugomba kugagaragaza isesengura ryakozwe ku ikipe ya Rayon Sports, inshingano za Minisports nk’urwego rureberera siporo zose, ikikibazo twaragikurikiranye, twifuza iterambere rya siporo, nk’uko twifuza iterambere rya Rayon Sports”.
RGB niyo yasesenguye ibya Rayon Sport
Afashe ijambo Usta Kayitesi yasobanuye uko isesengura ku bibazo rya Rayon Sports ryakozwe, ndetse atanga n’imyanzuro ine irimo guhagarika Komite Nyobozi ya Rayon Sports, nyuma yo kunanirwa inshinago yahawe zo gukemura ibibazo biri mu ikipe.
Dr. Kaitesi yavuze ko Ngarambe Charles yandikiye RGB avuga ko mu minsi iza bazabona inyandiko z’abiyitirira umuryango, akavuga ko ari we muyobozi w’umuryango.
Dr. Kayitesi ati “Kuva Ngarambe yandikira RGB nta zindi nyandiko twari twabona, twahise dutangira gusesengura, nyuma tukabona urwandiko rwa Sadate yerekana igihe yatorewe n’uko byagenze, akaba yari yaratowe na Komite ye mu kwezi kwa karindwi.”
Imyanzuro yafashwe na RGB:
- RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sports Association kuko wateshutse ku nshingano.
- Komite Nyobozi y’Umuryango iriho irahagaritswe kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.
- Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa by’umuryango, ibikorwa bya Rayon Sports biraragizwa mu buryo bw’agateganyo Komite y’inzibacyuho.
- Ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari isanzwe iriho na Komite y’Inzibacyuho rizakorwa bitarenze tariki ya 24 Nzeri 2020. Abazayobora iyi nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanyabubasha.
- Mu gihe Rayon Sports izaba itabashije gekemura ibibazo dushingiyeho tubihanangiriza mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya leta biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango.
Mporebuke Noel