Cheikh Ndikumana Rashid yatawe muri yombi n’igipolisi cy’Uburundi nyuma yo guterana amagambo na minisitiri w’umutekano Gen Ndirakobica Gervais uzwi cyane nka Ndakugarika bapfa umuhamagaro w’abayisilamu azana.
Uku guterana amagambo kwavuye ku ijambo rya Minisitiri wavugaga ku madini n’amatorero akoresha indangururamajwi ninjoro anagaruka kuri azana y’abayisilamu yo mu rukerera.
Nyuma yo kumva ayo magambo sheikh Rashidi mu nyigisho ze ku musigiti wa Madina zo kuri uyu wa kabiri taliki ya 8 Kamena yahise yihutira gusaba Minisitiri gusaba imbabazi abayisilamu no kwegura ku mwanya we.
Mu nama yahuje abahagarariye amadini n’amatorero, MInsitiri w’umutekano mu Gihugu, Gen Ndirakobuca Gervais Ndakugarika yasabye abanyamadini kugerageza kugabanya urusaku ninjoro
Yagize ati: “N’ukuri abenyagihugu bararushye. Urusaku rwa buri joro, abantu barara bavuza ingoma mw’ijoro, ndabasabye banyakwubahwa muhagarariye amadini n’amatorero, ibi bintu mu bihagarike. Mubwire abo mushinzwe babihagarike.”akomeza agira ati: “Hari abantu bakeneye kuruhuka, bazinduka bajya ku kazi. Imana twese turayubaha kandi turayambaza.”
Ku ba Islam, Minisitiri Ndirakobuca yabasabye kugabanya volume ya mikoro zabo mu gihe barimo bahamagarira abayoboke babo gusenga.
Ati: “Sinzi niba ziriya mikoro muvugiramo saa cyenda z’ijoro (Azana), arizo zituma abantu babumva niba baba bararanye gahunda yo kuzinduka bajya gusenga, twese tuzinduka dusenga, uwararanye gahunda ntugomba kumubyutsa. Wagira muba mubabyutsa ku gahato.”
Iryo jambo ryavuzwe na Minsitiri w’umutekano Ndirakobuca Gervais uzwi nka Ndakugarika, ni ryo ryababaje Cheikh Ndikumana Rashid wo ku Buterere, mu musigiti wa Madina, ahita amubwira ko agomba gusaba imbabazi adatinze.
Yagize ati: “Reka njye ngusubize. …wowe utaravuka, umuhamagaro w’aba Islam (azana) wari uriho … Nyakwubahwa ministre Ndakugarika (Gen Ndirakobuca Gervais), tinya Imana. Idini ry’aba Islam si’idini rya Comibu, idini y’aba Islam si idini ry’umu Islam, idini y’aba Islam n’idini ya Allah.
“Ibyerekeye Azana ntitwakwihanganira. Warabivuze, ku ma audio n’amavidewo byarumvikanye ku isi yose. Usubire aho wabivugiye, cyangwa ujye kuri radiyo y’igihugu usabe imbabazi aba Islam, usabe imbabazi Allah.
“Mu cyumweru kimwe nutabikora, aha mfashe igitabo cya Allah (Coran), mu yindi minsi irindwi ikurikira, Allah azafata iumwanzuro. Nutabikora Allah aragutegereje, idini y’aba Islam s’idini ryo gukiniraho … igihe wavugaga ariya magambo Allah yarakwumvise. Allah ategereje kureba twebwe aba Islam uko tubyifatamo. Aba Cheikh, aba Imam n’abavugabutumwa.”
Muri izo nyigisho Cheikh Rashid yahamagariye Minsitiri Ndirakobuca gusaba ubwegure bwe Perezida w’Igihugu.
Polisi yemeje ifatwa rya Cheikh Rashid, afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ategereje ko dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha.