Abagiize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite mu gihugu cya Sierra Leone bakozanyijeho nyuma yo kunanirwa ku mvikana ku itegeko rigena uko amatora y’abadepite n’ayinzego zibanza ateganyijwe umwaka utaha azakorwa.
Iri tegeko ryajyanywe mu nteko na guverinoma ya Sierraleone, guverinoma yifuzaga ko iri tegeko ritorwa ku bwiganze n’abadepite.
Amashusho yaturutse mu nteko agaragaza gushyamirana gukomeye hagati y’abadepite bari mu ihuriro riri ku butegetsi, Sierra Leone People’s Party (SLPP) n’abatavuga rumwe naryo All People’s Congress (APC).
Usibye ingumi n’imigeri byagaragaye muri aba bagize inteko ishingamategeko amashusho agaragaza bamwe bari kurwanisha intebe n’ibintu bishyirwamo indabo byinjijwe mu nteko hari abandi bari kubirwanisha.
Matthew Sahr Nyuma, ukuriye komisiyo ishinzwe itumunaho mu nteko ishingamategeko yemeye ko habaye imirwano mu bagize inteko.
“ Ni itegeko rijyanye no kongerera ububasha komisiyo y’igihugu y’amatora barimo baganiraho, bananiwe kubyumvikanaho rero bahita bitwara mu buryo budakwiye.” Akomeza agira ati :
“ Ukuriye inteko ishingamategeko yabuze uburyo akemura icyo kibazo twitabaza polisi ngo ariyo idufasha gukomeza gahunda z’umunsi.”
Ibinyamakuru byo muri Sierraleone byatangaje ko iyi mirwano yamaze amasaha menshi mu nteko ndetse ko bamwe mu badepite bajugunywe hanze na polisi y’Igihugu mu guhosha aya makimbirane.
Aya matora abadepite baganiragaho azaba muri Kamena umwaka utaha, ni naho hazemerezwa niba Perezida w’igihugu Julius Bio wageze ku butegetsi muri 2018 azahabwa indi manda.
Aba badepite bateranye imigeri, ingumi n’intebe nyuma y’icyumweru kimwe batoye itegeko ryemeza ko mu myanya ya leta yose yaba itorerwa n’idatorerwa igomba kuba igizwe na kimwe cya kane cy’abagore guhera umwaka utaha.
Sierraleone ituwe n’abaturage babarirwa muri miliyoni umunani, ifite ibibazo by’umutekano kuva mu mwaka w’i1992, ibi bibazo bimaze guhitana abarenga ibihumbi 120.