Kabuhariwe Lionel Messi ntari mu bakinnyi bahatanira umupira wa zahabu, Ballon d’oO y’umwaka wa 2022, igihembo yegukanye inshuro 7 kuva mu mwaka w’i 2006.
Mu bakinnyi 30 bahatanira Ballon d’Or y’uyu mwaka batangajwe n’ibinyamakuru bya l’Equipe na France Football ntibarimo Lionel Messi washakaga gutwara iki gihembo ku nshuro ya munani. Igihembo kizatangwa ku wa 17 Ukwakira 2022.
Ibi byateye benshi kwibaza uburyo Messi atari kuri uru rutonde mu gihe mukeba we w’ibihe byose Cristiano Ronaldo we ari mu bahatanira iki gihembo. ibi byatumye ibi binyamakru byombi bisohora inkuru byahaye umutwe ugura uti ” Kuberiki Messi atari mu bahatanira Ballon d’Or 2022 mu gihe Cristiano we ari ku rutonde rw’abayihatanira.”
Kuberiki Messi atari mu bahatanira Ballon D’or 2022
Ibi binyamakuru by’Abafaransa bitegura ibi bihembo mu gusobanura iyi mpamvu bivuga ko ahanini bishingiye ku mpinduka zakozwe mu gutanga ballon d’Or, kuko ubu bazajya bareba umwaka w’imikino ( season) aho kureba umwaka wose (amezi 12) nk’uko byari bisanzwe. iki nicyo cyahise gisezerera Lionel Messi kuri iyi nshuro.
Urebye mu mwaka w’imikino ushize, Lionel Messi siwe wambere witwaye neza mu ikipe ye nshya ya Paris Saint Germain kimwe n’uwari umutoza we Mauricio Pochettino.
Lionel Messi yatsindiye Paris Saint Germain ibitego 6 gusa muri uyu mwaka w’imikino ndetse ikipe ye ikurwamo hakiri kare mu mikino ya Champions League kuko yakuwemo na Real Madrid mu mukino ya kimwe cy’umunani.
Aha niho inzozi za Lionel Messi na bagenzi be bo muri Paris Saint German z’uwo mwaka zahise zirangirira.
Kuberiki Cristiano Ronaldo ari mu bahatanira Ballon D’or 2022
Nyuma yo gusobanura impamvu Lionel Messi atari mu bahatanira Ballon d’Or 2022, ikinyamakuru l’Equipe niho gihera gishimangira ko Cristiano Roaldo we akwiye kuba kuri urwo rutonde. NI ku nshuro ya 18 Cristiano Ronaldo agaragaye ahatanira Ballon d’Or yegukanamo 6.
Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego 6 mu mikino y’amatsinda ya Champions League, ibitego byafashije ikipe ye ya Mancester United kugera mu mikino ya kimwe cy’umunani. mu mikino yose Ronaldo yakinnye 49 yatsinzemo ibitego 32 mu marushanwa yose.
Ibi byose nibyo ibi binyamakuru biheraho bivuga ko bihagije ngo Cristiano Ronaldo ahatanire Ballon d’Or y’uyu mwaka n’ubwo atari mu bahabwa mahirwe menshi yo kuyegukana ngo ayongere ku zindi afite.