Ingabo za Kenya Defense Forces (KDF) zigiye kugaruka mu gihugu nyuma yo kumara imyaka 9 muri Somalia.
Ubwo yavuganaga n’igitangazamakuru Kenyan.co.ke, umuvugizi wa Guverinoma Koloneri Cyrus Oguna yavuze ko ingabo za Kenya zimwe mu ngabo zigize AMISOM ishinzwe kugarura amahoro muri Somalia zigiye kugaruka bikazakorwa mu byiciro, bizaba byarashyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika African Union (AU), ishami rishinzwe amahoro.
“ Ntabwo ingabo za Afurika zishinzwe kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) zaba muri Somalia ubuziraherezo. Bityo bikaba bivuga ko tuzajya tuvayo mu byiciro, noneho umubare w’ingabo ukagabanuka, kuko ubu Sommalia imeze neza cyane kurusha ubwo twageragayo,” Koloneri Oguna
“Hari ituze , ubucuruzi buragenda bwiyongera, mu by’ukuri icyaba gisigaye ni uruhare rw’Abanyasomaliya gushyira inzego mu buryo zishobora gufasha mu miyoborere n’uburyo serivise zitangwa,”
Ingabo za Kenya zizatangiza ibiganiro byo gutaha mbere igikorwa cyizaba gikuriwe na Minisitiri w’ingabo Monica Juma, mu gihe AMISOM iri mu myiteguro yo gusoza ibikorwa byayo muri Somalia muri 2021.
Ibi bizatuma ingabo za Kenya zari zimaze imyaka 9 muri Sommalia ziva mu gihugu cy’abaturanyi bo mu majyaruguru y’iburasirazuba ariko kandi kuba ingabo za Kenya zari muri Sommalia byagaabanije ibitero by’iterabwoba muri Somalia, bityo bizazamura ibikorwa by’ubukungu, byari byarazahaye, mu gihe kandi bishobora no gutiza umurindi ibikorwa by’ iterabwoba muri Kenya.
Izi ngabo zikaba zarinjiye sommalia mu ijoro ryo ku wa 16 Ukwakira 2011, zifite intego yo gusenya no kuburizamo ibitero by’iterabwoba byakorwaga n’Umutwe wa Isal-Shabab. .
Kuba Kenya igabana umupaka ureshya n’ibirometero 684, byatumye byoroha kugaba ibitero hifashishwa za gerenade mu majyaruguru y’Iburasirazuba n’ibice bya Nairobi.