Leta ya Tanzania yatangaje amazina y’abantu 19 baherutse kuburira ubuzima mu mpanuka y’indege ya Air Precision yabaye kuri iki cyumweru taliki ya 6 Ugushyingo. Mu mazina yatangajwe harimo umunyarwnada witwa Hanifa Hamza nawe wayiguyemo.
Indege yo mu bwoko bwa PW 494 -5H-PWF yarimo abagenzi 43 ibavanye mu mujyi wa Daar Es Salam yerekeje ahitwa Mwanza ariko igomba kubanza guca Bukoba yaguye mu kiyaga cya Victoria mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.
Urupfu rw’umunyarwanda wari muri iyi ndege rwanemejwe kandi na mubyara we witwa Laetitia Musomandera.
Hanifa Hamza w’imyaka 29, yavaga mu mujyi wa Dar Es salam atashye iwabo i Karagwe, nyina ni umunyarwandakazi mu gihe Se ari umunyetanzania. Yari atuye muri Tanzania ho yakoraga akazi k’ubuvuzi nyuma yo kubwiga muri kaminuza ya Yildirim Beyazit iri mu mujyi wa Ankara muri Turkey.
Bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania byageze ahabereye iyi mpanuka bivuga ko iyi ndege yaguye muri iki kiyaga nyuma yo kuguruka metero 100 zonyine ivuye ku kibuga cy’indege.
Perezida Kagame ni umwe mu bihanganishije abanyatanzania na Perezida wabo Samia Suluhu nyuma y’iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’abantu 19 muri 43 bari mu ndege.