Home Imikino U Rwanda na Senegal ntibavuga rumwe ku uzakira umukino w’ibihugu byombi

U Rwanda na Senegal ntibavuga rumwe ku uzakira umukino w’ibihugu byombi

0

lshyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA n’ishyiramwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal FSF, ntibahuza indimi ku uzakira umukino ubanza uzahuza amakipe y’ibihugu byombi mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 7 Kamena 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda irakirira umukino wayo uyihuza na Senegal muri Senegal kuri sitade Abdoulaye Wade de Diamniado y’i Dakar. Uyu mukino wagombaga kubera kuri sitade Huye ariko ntiyemerwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryahise ritangariza Abanyarwanda ko badakwiye kugira impungenge kuko Senegal izaza mu rwanda muri Gicurasi umwaka utaha. Ibisobanura ivuga ko u Rwanda rwumvikanye na Senegal gucurika ingengabihe y’imikino yagombaga guhuza ibihugu byombi u Rwanda aho gutangira rwakira Senegal, Senegal ikaba ariyo itangira yakira u Rwanda. Gusa Ferwafa ntiyasobanuye niba CAF itegura iyi mikino yarabyemeye.

Gusa ibitangazwa na Ferwafa sibyo bivugwa n’ishyirahamawe ry’umupira w’amaguru muri Senegal kuko yo ivuga ko u Rwanda ruzakirira Senegal muri Senegal nk’uko biteganywa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF.

https://twitter.com/Fsfofficielle/status/1531636951664758784?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1531636951664758784%7Ctwgr%5E%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Fwww.afrik-foot.com%2Fcan-2023-le-rwanda-recevra-le-senegal-au-senegal

Ibi byo kuba ku Rwanda ruzakirira umukino wabo ubanza na Senegal muri Senegal bituruka ku kuba impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yaranze sitade Huye yagombaga kwakira uyu mukino, ivuga ko nta n’indi sitade yo mu Rwanda fite ubushobozi bwo kwakira uyu mukino.

Benshi bibaza uko umukino w’u Rwanda na Senegal ugomba kubera muri Senegal mu birometero byinshi uvuye mu Rwanda aho gushaka ikindi gihugu cya hafi y’u Rwanda umukino uberamo abanyarwanda babishoboye bakaba bajya kuwukurikirana.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMeddie Kagere niwe kapiteni mushya w’Amavubi
Next articleIngabo za Uganda, UPDF, zongerewe igihe muri Congo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here