Home Amakuru U Rwanda rugiye kwakira impunzi z’Abanyafughanistan

U Rwanda rugiye kwakira impunzi z’Abanyafughanistan

0

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu 13 byemereye leta zunze ubumwe za Amerika kwakira by’agateganyo abaturage bavanwa muri Afghanistan  kubera ibibazo by’intambara no kutishimira ubutegetsi bw’Abatalibani

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye Taarifa ati “U Rwanda rwemeye mu buryo bw’ibanze icyifuzo cya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe Amerika.”

uyu muvugizi wa guverinoma akomeza avuga ko ibisobanuro birambuye kuri iyi ngingo bizatangwa nyuma.

Inyandiko z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, zigaragaza ko uretse impunzi zahahungoiye ari nyinshi, u Rwanda rusanganwe izindi zigera muri 60 zo mu bihugu birimo Afghanistan.

Ibindi bihugu ni Angola, Repubulika ya Centrafrique, Chad, Eritrea, Ethiopia, Guinea, Haiti, Kenya, Somalia na Sudan y’Epfo.

U Rwanda kandi rumaze imyaka itatu rwemeye kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro baturuka muri Libya.

Ku wa Gatandatu nibwo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yatangaje ko hari ibihugu 13 byemeye kwakira by’igihe gito abantu bagenda bavanwa muri Afghanistan, ni ukuvuga abatujuje ibisabwa bituma bahita batuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyo bihugu ni Albania, Canada, Colombia, Costa Rica, Chile, Kosovo, North Macedonia, Mexico, Poland, Qatar, u Rwanda, Ukraine na Uganda.

Hari n’ibindi bihugu 12 byemeye ko bazahanyura mbere y’uko bajyanwa ahandi.

Ibyo ni Bahrain, u Bwongereza, Denmark, u Budage, u Butaliyani, Kazakhstan, Kuwait, Qatar, Tajikistan, Turikiya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Uzbekistan.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleVincent Lurquin Umubiligi wari waje Kunganira Rusesabagina yirukanwe mu Rwanda igitaraganya
Next articleIngabo z’u Rwanda zongeye gukora ibitangaza muri Mozambique
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here