Mu Rwanda, utwaye imodoka atambaye agapfukamunwa bamwandikira ibihano ndetse hari n’abaciwe amafaranga agera ku bihumbi 25, nyamara mu Budage ho, igihe utwaye imodoka, ntabwo wemerewe kwambara agapfukamunwa (Mask).
Ubuyobozi muri iki gihugu bwabwiye ibitangazamakuru bitandukanye ko kwambara Mask utwaye imodoka, bituma umushoferi atagaragara neza mu maso, kuburyo kumumenya byagorana, cyane ko ikoranabuhanga bakoresha mu kugenzura ibinyabiziga na ba nyirabyo, ari za camera ziri ku mihanda, bakaba bavuga ko rero, utwaye ndetse na numero igaragaza ikinyabiziga, baba bagomba kugaragara neza.
Ikindi ngo nuko, gutwara imodoka wambaye mask bishobora gutera impanuka, ngo kubera ko umuntu utwaye imodoka agomba kuba yisanzuye, nta kintu kimubangamira, haba ku ubiri ndetse no mu bitekerezo, kandi bikaba byaragaragaye ko agapfukamunwa kabuza uburyo ukambaye.
Amakuru dukesha umuturage witwa Ernest O. Muhs, utuye mu majyaruguru y’ubudage, avuga ko mu gihe abahanga bakomeje kwemeza ko Corona Virus, ishobora kuzatinda bityo abantu bakaba bakwiye kwiga kubana nayo, mu gihugu cy’Ubudage nabo barangije GUMA MU RUGO, bafata ingamba zo kwirinda.
Abana bato, basanzwe barirwa mu marerero, bajya gukinira ahantu hisanzuye bacururizaga amayoga hazwi nka ( Biergarten) kubera ko amashuri y’abana agifunze.
Muhs avuga ko amabwiriza ya vuba, yemerera amaresitora  gufungura ariko amezi yo kuriraho agahana intera ya metero 1,5 hagati, kandi abakiliya bazajya biyandikisha mu gihe binjiye muri resitora, kugira ngo mu gihe habaye ikibazo bashobore kubabona byoroshye.
Ku meza imwe hemewe kwicara imiryango 2 (famille) iva mu ngo zitandukanye.
Naho ku kugenda mu muhanda, abantu 5 nibo bemerewe kugendera hamwe kandi nabo bava mu miryango 2 (Famille) itandukanye gusa.
Mu bijyanye n’imyidagaduro, irushanwa ry’umupira w’amaguru ribera mu Budage rizwi nka Bundesliga rizatangira muri Kamena, ariko nta bafana bazemererwa kwinjira muri stade, cyakora ngo imipira izajya icishwa kuri Televiziyo, ibyo bikazatuma na za televisiyo muri icyo kiguhu zinjiza amafaranga.
Mask ni itegeko mu ma bus atwara abagenzi, metro zica munsi y‘ubutaka, za taxi no mu mahahiro yose.
Amakuru Muhs yaduhaye avuga ko mu ntara 16 zigize ubudage, buri imwe ifite amategeko yayo ku kwirinda COVID19, ikigoye nuko ushobora gusanga mu turere 2 duturanye, kamwe iyo gafite amabwiriza runaka, kadahuza n’ako begeranye kandi bikagira ingaruka ku baturage, kuko bamwe bafata iby‘ahandi.
Mu gihugu cy’Ubudage kandi, abantu benshi bakomeje gukora imyigaragambyo banga gahunda ya Guma mu rugo, bityo bakagenda igihiriri, batitaye ku guhana intera, bituma hashobora kubamo impanuka zo kongera kwandura Covid19.
Abasesenguzi mu Budage bavuga ko mu bandura COVID19 bashobora kuziyongera mu mezi ari imbere.
Twababwira ko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, Ubudage bwari bumaze kubarura abantu bagera ku bihumbi 170 by’abanduye Corona Virus, habarubwa abamaze gupfa ni 7443 naho abakize ni ibihumbi 144 birenga.
Igihugu cy’Ubudage gifite abaturage bagera kuri Miliyoni 82
M.Louise Uwizeyimana na Absalom Ndatimana