Ubudage bwemeye ko bwakoze Jenoside y’Anyanamibie mu gihe bwari bukoronije iki Gihugu bwemera gutanga amafaranga menshi azafasha iki Gihugu mu iterambere.
Ubudage bwishe ibihumbi byinshi by’Abanyanamibia bo mu bwoko bw’aba Herero n’aba Nama mu bwicanyi bukomeye bwabaye muri iki gihugu mu kinyejana cya 20.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubudage Heiko Maas, niwe wemeye ko igihugu cye cyakoze Jenoside anagisabira imbabazi.
Ati: “Dukurikije inshingano z’amateka n’imyitwarire by’Ubudage, turasaba Namibia n’abakomoka ku bahohotewe imbabazi.”
Bwana Maas yongeyeho ko Ubudage, mu “kwica icyiru no gushyira mu gaciro akababaro k’abahohotewe”, buzashyigikira iterambere ry’igihugu binyuze mu nkunga ifite agaciro ka miliyari zisaga 1.1 z’amayero (miliyoni 940m; $ 1.34bn).
Ayama masezerano y’aya mafaranga azamara imyaka 30, menshui muri aya mafaranga akazagenda mu kubaka ibikorwa remezo, Ibikora by’ubuvuzi n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage nk’amahugurwa n’ibindi.
Usibye jenoside abadage bemeye ko bakoreye Abanyamnamibie, hari indi Jenoside bakoreye Abayahudi mu ntambara y’Isi ya kabiri hagati y’umwaka w’1939-1945.