Home Amakuru Uburusiya bwihimuye kubafatiye ibihano Belarus

Uburusiya bwihimuye kubafatiye ibihano Belarus

0

Uburusiya bwanze guha ikaze kompanyi ebyiri z’indege z’i Burayi kuko zifite gahunda yo kwirinda guca hejuru y’ikirere cya Belarus (Biélorussie) ngo zigere i Moscow.

Air France na Austrian Airlines zombi byabaye ngombwa ko zihagarika gahunda zazo z’ingendo nyuma y’uko Uburusiya bubabwiye uwo mwanzuro.

Kompanyi z’indege zimwe ziri kwirinda guca mu kirere cya Belarus mu kwamagana leta yaho yahatiye indege ya Ryanair gukata ikagwa i Minsk ku cyumweru.

Umunyamakuru wo muri iki gihugu unenga leta wari warahunze n’umukobwa w’inshuti ye bahise bafatwa barafungwa.

Uburusiya ni inshuti ikomeye ya Belarus, kandi bwakomeje gufasha leta y’iki gihugu cyahoze muri leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti.

Iki ni cyo gikorwa cya mbere Kremlin ikoze kubera ikibazo cya dipolomasiya hagati ya Belarus n’ibihugu byo mu burengerazuba. Uburusiya ntiburatangaza niba n’izindi ndege zose zishaka kwirinda icyo kirere buri buzangire.

Ubumwe bw’Uburayi n’Ubwongereza ubu byabujije indege za Belarus kuguruka mu kirere cyabo, kandi byavuze ko ibindi bihano birenzeho bizaza, birimo ibizafatirwa Perezida Alexander Lukashenko n’abandi bategetsi bakuru.

Roman Protasevich na Sofia Sapega
Insiguro y’isanamu,Umunyamakuru utavuga rumwe n’ubutegetsi Roman Protasevich n’umukunzi we Sofia Sapega bafunzwe ubwo indege barimo irimo abagenzi 126 yagwaga i Minsk imaze kuyobywa

Iki cyemezo ku ndege za Belarus cyatumye kompanyi yaho Belavia ihagarika ingendo zigana ahantu 12 kugeza tariki 30 z’ukwezi kwa 10 nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters ibivuga. Aho hantu harimo Amsterdam, Barcelona, Berlin, Brussels, Frankfurt, Hanover, Kaliningrad, Milan, Munich, Rome, Vienna na Warsaw.

Kompanyi nyinshi z’indege i Burayi zahagaritse kujya cyangwa kunyura hejuru y’ikirere cya Belarus, leta za Pologne na Ukraine zo zahagaritse ingendo zose ziva cyangwa zijya muri Belarus.

Ibi ni ibikorwa bigira ingaruka ku byinjizwa n’iki gihugu kuko indege zishyura ngo zice mu kirere cyayo, ni igihombo gishobora kugera kuri miliyoni z’amadorari ku mwaka.

Mu gusubiza, Uburusiya bwabujije indege za Air France na Austrian Airlines kuhagera, kuko zidashaka guca aho zisanzwe zinyura hejuru ya Belarus.

Nibura ingendo enye za Air France hagati ya Paris na Moscow ubu zasubitswe, abagenzi bamwe bahise bahindurirwa bashyirwa ku ndege y’Uburusiya ya Aeroflot.

Ingendo ebyiri za Austrian Airlines nazo zasubitswe – indege imwe y’abagenzi hagati ya Vienna na Moscow, n’indege y’imizigo (cargo) yari kuva i Nanjing mu Bushinwa ikinjira muri Vienna iciye hejuru ya Belarus.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Austria (Autriche) yavuze ko igikorwa cy’Uburusiya “kitumvikana na gato”.

Minisiteri y’Ubufaransa y’ubwikorezi yo yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko “ingingo yo kugira uko undi agize… igomba kubahirizwa”.

Kuki ibi biri kuba?

Ku cyumweru, indege y’abagenzi ya Ryanair yajyaga i Vilnius ivuye i Athens mu Bugiriki yashyizweho agahato yerekezwa mu murwa mukuru wa Belarus, Minsk. Indege y’intambara yayomyeho mu kirere iyitegeka guhindura icyerekezo.

Muri yo, harimo impirimbanyi Roman Protasevich w’imyaka 26, uba mu buhunngiro muri Lithuania, n’umukobwa w’inshuti ye Sofia Sapega w’imyaka 23, umunyeshuri wiga amategeko mpuzamahanga. Bahise bafatwa mu gihe abagenzi basohorwaga muri iyi ndege.

Protasevich umwaka ushize yashyizwe ku rutonde rw’abakora iterabwoba, arashinjwa ibyaha bikomeye.

Ku wa kane, ni bwo bwa mbere yabashije kubonana n’umunyamategeko we.

Ububanyi n’amahanga bw’Uburusiya buvuga ko umuturage waho Sapega ashinjwa kurenga ku mategeko ya Belarus mu kwa munani no mu kwa cyenda mu 2020. Ariko ntihazwi neza ibyaha ibyo ari byo.

Vuba aha herekanywe amashusho aba bombi bemera ibyaha baregwa, ariko bishoboka cyane ko babyemeye ku gahato.

Kugusha ku ngufu indege ya Ryanair ngo aba bafatwe byateje ‘icyo ni iki’ ku rwego mpuzamahanga.

Belarus: Iby’ibanze

Belarus iri hehe? Inshuti yayo Uburusiya iri iburasirazuba, Ukraine mu majyepfo. Mu majyaruguru n’iburengerazuba hari ibihugu biri muri EU na NATO bya Latvia, Lithuania na Pologne.

Kuki ifite icyo ivuze? Kimwe na Ukraine, iki gihugu gituwe n’abantu miliyoni 9.5, kiri mu bihanganishije Uburusiya n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi. Perezida Lukashenko yahimbwe izina ry'”umunyagitugu wa nyuma usigaye i Burayi”, amaze imyaka 27 ku butegetsi.

Ni iki kiri muri iki gihugu? Hari umurindi munini usaba ubutegetsi bushya na demokarasi n’impinduka mu bukungu.

Aba batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’ibihugu by’iburengerazuba bavuga ko Lukashenko yibye amatora yo mu mwaka ushize. Amatora byatangajwe ko yatsinze ku bwiganze busesuye. Igipolisi cyahize bikomeye abigaragambya mu mihanda, abakuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi barafungwa abandi barahunga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKazungu Claver avuga ko umushara umutoza Adil ahabwa atawukwiye
Next articleUbuduge nyuma ya Jenoside y’Abayahudi bemeye indi bakoze muri Afurika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here