Zhurong, Robot y’ikinyabiziga cy’imitende itandatu yagiye yerekeza aho bise Utopia Planitia, igice kinini kiri mu gice cya ruguru cy’umubumbe wa Mars.
Iki kinyabigiza cyakoresheje uburyo burimo ‘kumanuka mu mutaka’ (parachute) n’ubundi bunyuranye kugira ngo cyururuke gishyike ku mubumbe wa Mars.
Kubasha kugeza ikintu ku butaka bwa Mars ni igikorwa gikomeye, urebye ingorane zitandukanye zibirimo nkuko BBC yabitangaje. https://www.bbc.com/gahuza/av-embeds/amakuru-57142057
Leta zunze ubumwe za America bonyine ni bo kugeza ubu bari barabishoboye. Ibindi bihugu byose byagerageje, ibyo bohereje byarashwanyutse cyangwa barabibura bikigera ku butaka.
Perezida Xi Jinping w’igihugu cy’Ubushinwa yashimiye ikipe yohereje iyo ‘robot’ avuga ko “bageze ku kintu gikomeye”.
yagize ati: “Mwabaye intwari cyane kuri iki kibazo, mwagejeje igihugu cyacu mu rwego ruri imbere rw’ubushakashatsi ku mibumbe”.
Iki kinyabiziga kigiye gukora iki?
Nyuma y’uko Zhurong ihageze, ubu mu gihe cy’iminsi 90 yo kuri Mars abahanga muri siyansi bazagerageza kwiga ku kirere cyaho. Umunsi, cyangwa Sol, kuri Mars umara amasaha 24 n’iminota 39.
Icyogajuru Zhurong kirasa cyane na Spirit na Opportunity, ibinyabiziga bya NASA byo mu myaka ya 2000. Ifite uburemere bwa 240Kg ikaba ikoreshwa na ‘panels’ zikura ingufu ku zuba.
nkuko abashakashatsi bohereje iki kinyabiziga babivuga, Ifite ‘camera’ iri hejuru ifata amashusho ikanayifasha kuyiyobora, ibindi bikoresho bitanu bizakora akazi ko kwiga ku bijyanye n’imiterere y’amabuye yaho hamwe n’ibidukikije, harimo n’ikirere.
Mporebuke Noel