Itsinda ry’abarwanashyaka b’ishyaka rya Perezida Museveni riri ku butegetsi NRM, batangije gahunda yo gusobanura igitekerezo cyabo cyo guhindura uburyo amatora ya Perezida wa repubulika akorwa aho gutorwa n’abaturage mu matora rusange akajya atorwa n’abagize inteko ishingamategeko.
Itsinda ry’abakandida b’ishyaka rya NRM riri ku butegetsi batsinzwe mu matora y’abadepite aheruka bashyigikiye icyifuzo cy’uko Perezida w’Igihugu yajya atorwa n’inteko ishingamategeko bitandukanye n’amatora rusange y’abaturage yemezaga ugomba kuyobora Igihugu.
Iri tsinda rivuga ko ari Ishyirahamwe ry’abiyise “Transformer Cadres Uganda” hamwe na Felix Adupa Ongwech watsinzwe mu matora y’abadepite aheruka, iryo tsinda ryatangarije abanyamakuru ko bateguye ibyifuzo byinshi bifuza kugeza ku muyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi NRM kugira ngo babisuzume.
Adupa yabwiye abanyamakuru ati: “Dufite icyifuzo cyo guhindura amategeko agenga amatora n’andi mategeko kugira ngo habeho inteko ishinga amategeko ivanze ( umutwe wa sena n’abadepite) n’ umukuru wa guverinoma ari nawe uba umukuru w’igihugu akajya atorwa n’inteko ishinga amategeko ndetse n’abagize inzego z’ibanze.”
Iri tsinda ryabwiye abanyamakuru ko icyifuzo nk’iki kizafasha kugabanya akayabo k’amafaranga menshi kagendaga buri myaka itanu mu matora y’umukuru w’Igihugu.
Ati: “Turi abafatanyabikorwa bafite inshingano mu gihugu. Itegekonshinga ritwemerera kugira ibitekerezo no kubitanga kugira ngo bisuzumwe. ”
Itsinda ribajijwe uwihishe inyuma y’uwo mushinga, rishimangira ko badakorera inyungu z’umuntu umwe ahubwo ko bahagarariye abandi baturage benshi bafite ibitekerezo nk’ibyabo.
Ati: “Ntabwo ari inyungu zacu gusa ahubwo ni inyungu zabandi banya Uganda benshi. Hariho abandi Banya uganda bakunda igihugu bafite ubushobozi bwo kuyobora iki gihugu ariko bikaba bidashoboka. Iyi Sisitem nshya mu gihe izaba yemewe izatuma umuntu mwiza ariwe utuyobora ”, Adupa.
Ati: “Duhangayikishijwe n’uburyo ibintu bikorwa nabi muri iki gihugu. Turashaka kubona inteko itangira gutora perezida w’Igihugu.”
Benshi bemeza ko iki gitekerezo cy’uko Perezida wa repubulika yajya atorwa n’inteko ishingamategeko cyaturutse kuri perezida Yoweri Museveni ariko aba barabihakana bakemeza ko ari igitekerezo cyabo n’ubwo bakomoka mu ishyaka rimwe na Perezida Museveni rya NRM.
“Reka tureke kwikunda. Perezida Museveni ntagomba kuba inyuma ya byose kugirango biganirweho. Nta n’umwe udusunika igitekerezo ni icyacu.”
Abajijwe gusobanura niba biramutse bigenze neza, iki cyemezo kitazakuraho uburenganzira bw’itegeko nshinga bw’Abagande bwo gutora perezida, iryo tsinda ryashimangiye ko n’inteko ishinga amategeko n’inama z’inzego zibanze zitora ziba zihagarariye abaturage.
Ati: “Ntabwo twakuyeho uburenganzira bw’abaturage bwo gutora. Abagande batora abadepite n’abagize inzego zibanze nabo bakabatorera perezida. Uburenganzira bwo gutora buzakomeza kugumana n’Abagande kuko bazatora abadepite n’abandi bayobozi. ”
Ati: “Niba bikeneye referendum, tuzabisunika. Ni inshingano zacu kuganira kuri buri kintu. ”