Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko kigiye kohereza abasirikare bacyo mu burasirazuba bwa Congo mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC, bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Uganda igiye kohereza abasirikare bayo muri Congo nyuma y’igihe Gen Muhoozi kainerugaba aburiye buri wese ushaka kurwanya umutwe wa M23
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’Igisirikre cya Uganda buvuga ko buri mu myiteguro yabwo yanyuma yo kohereza izi ngabo muri aka gace karimo imitwe irenga 100 yitwaje intwaro.
Mu gihe Uganda izaba yohereje abasirikare bayo kurwanya inyeshyamba za M23, izaba ibaye igihugu cya kabiri cyo muri EAC cyohereje ingabo zacyo kurwanya M23 nyuma ya Kenya imaze kohereza yo ibyiciro bibiri by’ingabo.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig. Felix Kulayigye akoresheje urubuga rwe rwa Twitter yagize ati: “ Igisirikare cya Uganda, UPDF, kiri mu myiteguro yanyuma yo kohereza abasirikare bacyo muri Congo nk’uko byemejwe n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.”
Gusa uyu muvugizi w’igisirikare ntiyatangaje byinshi ku ngabo Uganda izohereza muri Congo birimo nk’umubare wazo n’ibindi.
“ Abasirikare bari kuganirizwa bwanyuma ngo bajye kwiyunga ku zindi ngabo ziri mu burasira zuba bwa Congo nk’iza Kenya ziri mu mujyi wa Goma.”
Uganda igiye kohereza izi ngabo kurwanya M23 mu gihe umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we wihariye mu by’umutekano aherutse kuburira abantu bose barwanya umutwe wa M23 ababwira ko bitabagwa amahoro kuko M23 ifite impamvu zifatika irwanira
Uganda isanzwe ifite izindi ngabo muri Congo aho zo zifite intego yo guhashya umutwe witerabwoba wa ADF, izi ngabo zisanzweyo ku masezerano yagiranwe n’ibihugu byombi.
Ingabo z’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba EAC, zose zizajya mu burasirazuba bwa Congo zifite inshingano yambere yo kurangiza intambara iri hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’abarwanyi ba M23, izi nyeshyamba zimaze kwigarurira uduce twinshi twigihugu bikaba binavugwa ko ziri gusatira umujyi wa Goma.
Izi ngabo ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’ubursirazuba EAC, nyuma yo kurangiza iyi ntambara zifite indi nshingano ikomeye yo kwambura intwaro imitwe yose yitwara gisirikare ibarizw amu burasirazuba bwa Congo.