Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yahakanye ibyo gutegura umuhungu we Gen Muhoozi ngo abe ariwe uzamusimbura kumwanya w’umukuru w’Igihugu.
Ibi yabitangaje mu kiganiro cyaciye kuri radiyo BBC kuri uyu wa gatatu aho yavuze ko yateguye ishyaka rya NRM ku kuba ryatanga abayobozi batandukanye barimo n’uwamusimbura ku mwanya w’umukuru w’Igihugu igihe yaba avuyeho.
“ Nta narimwe nigeze mvuga ko NRM idashobye gutanga abayobozi mpora mvuga ko abayobozi bahari kandi bava muri NRM.”
Umunyamakuru wa BBC yakomeje guhata Perezida Museveni ibibazo amubwira ko ari gutegura umuhungu we w’imfura ku musimbura kuko ubu ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka akaba n’umujyanama we wihariye.
Perezida Museveni yahakanye ibyo gutegura Gen Muhoozi.
“Oya ari gukora ibyo yagakwiye gukora mu gihe cyabyo.”
“ Ntabwo mba narateguye ishyaka n’igisirikare mba narateguye abantu ku giti cyabo ariko sibyo nakoze kuko igisirikare n’ishyaka nibo bazi uko bazatuyobora igihe ni kigera.”
Perezida Museveni agaruka ku muhungu we Gen Muhoozi avuga ko afitanye isano n’amateka yo kubohora Uganda akurikije igihe yavukiye.
“ Yavutse mu bihe bibi cyane, niwe wabaye kadogo akiri muro cyane, afitanye isano n’amateka y’intambara ni ngombwa cyane kuyakoresha. Yavukiye muri Tanzania akurira muri Kenya yitoreza igisirikare mu Misiri.”
Perezida Museveni akomeza avuga ko yiteguye kuva ku butegetsi mu gihe abaturage bazaba babishatse.
“Igihe ishyaka ryacu (NRM) rizaba ribyemeye nzajya kuruhuka urugo rwanjye rurahari (Rwakitura), sinigeze nifuza akazi n’ubu ntako nshaka, ikibazo gihari ni ukugeza Afurika ahantu itekanye inabyarira umusaruro abatuye isi bose.