Ishyaka rye rya Chadema rivuga ko umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya, Freeman Mbowe, yatawe muri yombi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, yari mu cyumba cye cya hoteri i Mwanza, mu majyaruguru y’iburengerazuba aho yari yitabiriye inama ari naho yafatiwe.
Abayobozi ba Chadema bavuga ko batashoboye kumenya aho Bwana Mbowe afungiye.
Ishyaka rivuga ko abandi bayobozi icumi batawe muri yombi bari bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi yo hagati i Mwanza.
Mu magambo yabo agira ati: “Turashaka ko Polisi itubwira aho umuyobozi wacu ari n’impamvu zatumye atabwa muri yombi.”
Polisi ntacyo yatangaje ku bijyanye n’aho aherereye.
Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya naryo ryamaganye ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu cya Afurika y’Iburasirazuba, rigira riti: “Iki ni ikimenyetso cyerekana ko igitugu cyatangijwe na nyakwigendera Perezida John Magufuli gikomeje.”
Bwana Magufuli wapfuye muri Werurwe, yashinjwaga gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kugabanya ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Umusimbuye akaba n’uwahoze ari umwungirije Samia Suluhu Hassan yafashwe nk’ubwiyunge kandi burimo abantu bose.