Kuva ku wa 15 Kanama mu Rwanda haravugwa ibura ry’Umugandekazi witwa Justine Owor,wari waje kwizihiriza umunsi w’izamurwa mu ijuru rya Bikiramariya i Kibeho mu Rwanda.
Justine Owor, yari mu itsinda ry’Abaturage ba Uganda barenga 20 bari baje i Kibeho kuhizihiriza uyu munsi mukuru muri kiliziya gatolika.
Polisi y’igihugu yatangaje ko uyu mugandekazi yabonetse asanzwe mu mihanda y’umujyi wa Kigali asa n’uwataye ubwenge ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro by’abafite uburwayi bwo mu mutwe i Ndera.
Mu itangazo rya polisi ivugako uyu mugandekazi nta kindi kibazo afite kandiko inzego zitandukanye zirimo minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’urwego rw’abinjira n’abasohoka bari gukorana kugirango uyu muturage asubire mu gihugu cye amahoro.
Ku munsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya bikiramariya u Rwanda rwakira abakirisitu Gatolika baturutse Isi yose ariko nti hari hakumvikanye inkuru z’abaza muri iki gikorwa ngo baburirwe irengero.