Home Amakuru Umunyafurika umwe muri batanu arashonje

Umunyafurika umwe muri batanu arashonje

0

Umwe mu banyafurika  batanu  yugarijwe n’ikibazo cy’inzara  n’imirire mibi nk’uko bigaragazwa n’umuryango wa Afurika y’unze ubumwe (AU) n’umuryango w’abibumbye (UN/ONU).

Iyi miryango ibiri ikomeye iratabariza uyu mugabane ivuga ko ukeneye ubufasha kuko ibintu bigenda birusha kuba bibi aho gukemuka bitewe n’uruzuba rwinshi, intambara ku mugabane n’ibindi.

Ibi byatangarijwe I Addis Abeba muri Ethiopia mu nama yahuje iyi miryango yombi muri iki cyumweru.

Josefa Sacko, komiseri ushinzwe ubuhinzi mu muryango wa Afurika yunze ubumwe avuga ko kuva mu myaka icum ishize ubu aribwo ibintu bimeze nabi cyane kurusha ibindi bihe.

“ Nta gushidikanye kuri ubu  umugabane wa Afurika wugarijwe n’ibura ry’ibiribwa rikomeye ritigeze ribaho mu myaka icumi ishize”

Josefa Sacko akomeza avuga ko icyorezo cya Covid-19, intambara y’uburusiya na Ukraine byongereye ibibazo by’ibura ry’ibiribwa n’ubukene kuri uyu mugabane kuko ibi bihugu biri mu ntambara byari isoko ikomeye y’ingano kuri Afurika.

Intambara kuri uyu mugabane n’imihindagurikire y’ikirere nabyo ni bimwe mu byatumye umusaruro w’ubuhinzi ugabanuka kuri uyu mugabane bitera izamuka ry’ibiciro.

Kuri ubu Afurika ihangayikishijwe cyane n’ibura ry’ibiribwa, abarenga miliyoni 278 kuri uyu mugabane barashonje cyane nk’uko byemezwa na Abebe Haile-Gabriel, umuyobozi wungirije ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi muri Afurika FAO.

 â€ś Abarenga miliyari muri Afurika ntibashobora kubona indryo yuzuye” ibi ni bimwe mu bigaragara muri raporo iherutse gusohorwa na FAO.

Abebe Haile-Gabriel, akomeza avuga ko umugabane wa Afurika uri gutera intambwe isubira inyuma mu ntego wari wihaye wo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, imirire mibi no kurwanya amapfa.

Abarenga miliyon 46 z’abaturage nibo biyongereye ku bandi bari bashonje muri Afurika mu myaka ibiri ishize kubera impamvu zitandukanye zikomeje no kwiyongera.

Imibare igaragaza ko miliyoni 278 z’Abanyafurika aribo bari bugarijwe n’inzara mu mwaka ushize wa 2021, izi miliyoni zingana na 20% z’abatuye Afurika nk’uko raporo ibi garagaza.

Ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’amapfa kizakomeza kwiyongera no kuba bibi cyane  muri uyu mwaka bitewe n’intambara ziri ku mugabane, ubukene bukabije bw’abatuye umugabane, imihindagurikire y’ikirere n’iyangirika ry’ibidukikije n’umusaruro muke ukomoka ku buhinzi nk’uko bigaragara mu nyandiko yasohowe nyuma y’inama ya beraga muri Ethiopia.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKamonyi: Umugabo n’umugore we bafunzwe bazira guhohotera umunyamakuru
Next articleMu muryango w’abibumbye u Rwanda rwamaganye Uburusiya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here