Umunyamakuru w’imikink ubifitemo uburambe akaba na visi perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umukino w’intoki Volleyball, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar, ari mu maboko y’inzego z’ubutabera.
Ibi bije bikurikira inkuru y’ihagarikwa y’iri shyirahamwe kubera amakosa yo gukinisha abakinnyi batemewe mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cyaberaga mu Rwanda muri uku kwezi.
Umuvugizi w’ urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko Castat afunzwe akurikiranweho icyaha cy’imoapuro mpimbano zifitanye isano n’akazi yakoraga.
RIB ivuga ko iperereza rigikomeje rikaba rinashobora kugera kubo basanzwe bakorana.
Facebook Comments Box