Home Ubutabera Amerika ntiyakiriye neza ikatirwa rya Rusesabagina

Amerika ntiyakiriye neza ikatirwa rya Rusesabagina

0
Umuryango wa Paul Rusesabagina, watsinzwe urubanza washakagamo miliyari zirenga 400 nk'indishyi z'akababaro.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ihangayikishijwe n’igihano guverinoma y’u Rwanda yahaye Paul Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika bwemewe n’amategeko. Ibi bikubiye mu itangazo umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ned Price, urubanza rwa Rusesabagina rukimara gusomwa mu Rukiko Rukuru rw’u Rwanda kuri uyu wa mbere.

Aragira, ati: “Amakuru y’uko habuze umucyo muri uru rubanza ateye kwibaza ku kuri kw’igihano yakatiwe.” Ati: “Ntitwahwemye kumvikanisha ko amategeko arengera Rusesabagina agomba kubahirizwa. Ntitwahwemye kugaragaza impungenge zacu ko bidakorwa dukurikije ibyo u Rwanda rwiyemeje mu rwego mpuzamahanga. Dufite impungenge kubera ko Rusesabagina yangiwe abavoka be n’ibanga rigendana nabyo, yangiwe uburenganzira bwo kubona inyandiko zikomeye zo muri dosiye ye.”

Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, Sankara 20

Muri iri tangazo, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika arakomeza, ati: “Dusabye dukomeje guverinoma y’u Rwanda gusuzuma neza ibi byose kugirango bitazasubira ukundi.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmunyamakuru Jado Castar arafunzwe
Next articleCANAL + na Airtel batangije ubufatanye.
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here