Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango nyarwanda uharanira guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’iterambere (CRD), Fred Musime, avuga ko urubyiruko rutitabira cyane kubyaza umusaruro amahirwe ari muri BDF kubera ahanini imbogamizi ziterwa na BDF.
Gutanga imishinga ntisubizwe, kwakwa amafaranga adateganyijwe, kutabona amakuru ahagije y’ibyo umushinga ugomba kuba wujuje ngo ufashwe n’ibindi. Izi ni zimwe mu mbogamizi zituma urubyiruka rutitabira kwaka serivisi zitangwa na BDF nk’uko byatangajwe na Musime Fred, umunyamabanga nshingabikorwa w’umuryango CRD.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro cyaciye kuri radiyo y’Igihugu, cyateguwe n’ Ihuriro ry’ imiryango itari iya leta, Rwanda Civil Society Platform [RCSP] ,ifatanyije n’imiryango ikorera mu Turere 8, nyuma yo gusanga urubyiruko rufite ikibazo ku kigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse BDF. Ibibazo ahanini bishingiye cyane ku kubura amakuru, no kutagira ababaherekeza mu gukora imishinga
Musime asobanura izi mbogamizi yagize ati : “ zimwe mu mbogamizi zituma urubyiruko rutitabira kwaka serivisi za BDF ni ukuba hari abajyanayo imishinga ntibasubizwe niba imishinga yabo yari yujuje ibisabwa cyangwa itari ibyujuje, baheruka bayishyirayo gusa, ikindi nti bamenya imishinga BDF ifasha kubona ingwate ibyo iba yujuje yujuje, nta makuru bafite ahagije.”
Umuyobozi wa BDF, Munyeshyaka Vincent mu gusubiza kuri izi mbogamizi urubyiruko rugaraza avuga ko inyinshi muri zo zakemutse asaba abafite amakuru yaho ibyo bibazo bikiri kuyatanga kugirango nabyo bikemuke
Ati : “ twazanye uburyo bushya bukora mu byiciro bibiri, icyiciro cyambere ni ukwakira imishanga yose tukayiha amanota, tugatoranya iyatambutse mu cyiciro cyambere niba imishinga yari 10000 wenda hagatambuka 1000, icyiciro cya kabiri ni ukubwira abatambutse bagakora igenamigambi. Twashyizeho uburyo bwo gusubiza abantu kuri e mail.” Munyeshyaka akomeza avuga ko bari kuganira n’ibigo by’itumanaho kugirango abatanze imishinga bajye basubizwa hifashishijwe telefoni ngendanwa.
Munyeshyaka avuga ko kuri ubu umujtu utanze umushiga ku cyicario gikuru ategereza hagati y’iminsi 15 n’ukweiza akabona gusubizwa mu gihe uwutanze ku mashami ya BDF mu Turere ategereza hagati y’imisni itatu n’irindwi. Musime Fred yasabye Munyeshyaka kugenzura neza niba koko iyi minsi yubahirizwa nk’uko bikwiye ku bantu bose bagana BDF.
Indi mbogamizi yagaragajwe na CRD ni iy’uko urubyiruko rutamenya ibyo BDF, igenderaho yemera umushinga kubona inguzanyo muri Banki ( selection Criteria).
Musime ati: “ hagenderwa kuki kugirango umushinga ucemo? Ayo makuru iyo utayafite biba bigoye kugirango ukore umushinga unamenye ko wujuje ibisabwa, ikindi ni mu Mirenge imwe n’imwe urubyiruko rujya kwaka serivisi muri BDF rugasabwa amafaranga ashobora kugera no kubihumbi 100 kandi nabwo uwo mushinga ntucemo.”
Umuryango CRD, ukorana n’ibyiciro byose by’abanyarwanda ariko urubyiruko rukaba rwihariye 70% y’imishinga y’uyu muryango unavuga ko urubyiruko rwagaragaje ko hari Imirenge imwe n’imwe abakozi ba BDF badakora neza bikaba ari bimwe mu biruca intege.
Munyeshyaka mu gusubiza kuri izi mbogamizi yavuze ko umuntu wese ujya kwaka serivisi yo gukorerwa umushhiga ku bakozi ba BDF mu Mirenge adakwiye kurenza amafaranga y’u Rwanda 8000.
Ati : “ ubusanzwe ikiguzi cyo kukwigira umushinga ni ibihumbi 20 ariko Leta yashyizemo nkunganira y’ibihumbi 12 niyo mpamvu umutarage yishyura 8000 gusa.”
Ikindi uyu muryango wasabye BDF mu korohereza urubyiruko ni ukuba yashyira bamwe mu bagize inama y’igihugu y’urubyiruko mu bafata ibyemezo by’imishinga ifashwa ariko yasubijwe ko bitakunda kuko BDF idafasha urubyiruko gusa kandi ko abantu bose badakwiye gukora imishinga ahubwo ko bafatanya na BDF mu gukora ubukangurambaga.
Munyeshaka Vincent, uyobora BDF avuga ko hari amavugurura yakozowe muri iki kigo kuburyo ubu serivisi zayo zisigaye zitabirwa cyane aho yatanze urugero rw’uko mu mezi umunani ashize bafashije abantu kubona ingwate irenga miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe umwaka wose ushize batagejeje kuri miliyari 7 mu gufasha abanyarwanda kubona ingwatwe bakwaga na banki.
BDF, ni ikigo cyashyizweho na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2011 gifite inshingano yo korohereza ba Rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kugera kuri serivisi z’imari. Ihitamo imishinga yagejejweho igafasha banyirayo kubona ingwate ingana 50% baba batswe na banki. Kuri ubu BDF ivuga ko igiye kuzamura agaciro k’ingwate itanga ikagera kuri 75% ku byiciro byihariye birimo, urubyiruko, abagore, abafite ubumuga n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.