Umutoza w’ikipe y’ingabo z’Igihugu PR fc, Adil Erradi Mohammed we n’umuryango we basubiye mu Gihugu cy’Ububiligi aho yaje mu Rwanda aturutse.
Ibi bibaye nyuma y’uko uyu mutoza wahagariswe igihe kigera ku kwezi adakora akazike, ibyo ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko bubikoze kugirango ” yitekerezeho”.
Ikinyamakuru Igihe kivuga ko yahisemo kwivumbura kuri ibi bihano yisubirira iwabo nyuma yo kuganira n’abamwunganira mu mategeko bakamubwira ko yarenganyijwe.
Adil Errai Mohammed bivugwa ko ashobora no kutazagaruka ahubwo azahita ajyana ikirego muri FIFA arega iyi kipe kumuhagarika mu buryo budakurikije amategeko.
Nyuma y’icyemezo cya Adil hacicikanye amakuru y’uko yasezerewe ariko ikipe irabinyomoza.
Umunyamakuru wa RBA, Rigoga Ruth, yagize ati “Inshuti y’aba generals ngo ngo bye bye muri APR FC! Adil Eladi wari umutoza wa APR FC,wari umaze iminsi mu bihano by’ukwezi yasezerewe!”
Ikipe ya APR FC yasubije igira iti “Mwiriwe neza Rigogo Ruth aya makuru ntabwo ariyo rwose umutoza Adi Erradi aracyari umutoza wa APR FC kuba ari mu bihano ntabwo bivuze ko yaserewe cyangwa yatandukanye n’ikipe”.
Adil yahawe inshingano zo gutoza APR FC mu 2019; yerekanywe nk’umutoza wayo mukuru mu ntangiriro za Kanama muri uwo mwaka.
Uyu Munya-Maroc yasimbuye Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro muke.
Mu myaka itatu amaze muri APR FC, Adil Erradi Mohammed w’imyaka 44 yafashije iyi Kipe y’Ingabo kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona, igikombe gihuza amakipe y’ingabo mu Karere n’Igikombe cy’Intwari.
Agahigo kandi yagezeho ni ako gufasha APR FC kuzuza imikino 50 itaratsindwa, aho we ubwe yatsinze 49, yiyongera kuri umwe wakinwe na Jimmy Mulisa wasigaranye ikipe nyuma yo kwirukanwa kwa Zlatko.