Home Uncategorized Umuyobozi w’uruganda rwa Leta rukora ifiriti ahemberwa kururinda

Umuyobozi w’uruganda rwa Leta rukora ifiriti ahemberwa kururinda

0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), kitabye Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, kibarizwa mu ruhame uko cyakoresheje umutungo wa Leta nabi nk’uko bigaragara muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Ahagaragaye gukoresha imari ya Leta nabi harimo n’inganda za NIRDA zikora ntizitange umusaruro uko bikwiye n’izindi zidakora kandi Leta yarazishoyemo amafaranga.

Usibye uruganda rwa Rwamagana, rukora ibijyanye n’inzoga, n’urwa Rutsiro rukora amata, nazo zidatanga umusaruro wifuzwa hagarutswe ku ruganda rwa Nyabihu rutunganya ifiriti (ibirayi bitetse/ Nyabihu Potato Company), rumaze igihe rudakora kandi rwarahawe ibisabwa byose.

Umuyobozi wa Nirda,Christian Sekomo Birame, yabwiye abadepite bagize komisiyo ya PAC ko uruganda rwa Nyabihu rudakora kuko hashize imyaka itatu haraje imashini yo kurufasha ariko ntitangire gukoreshwa kuko hatabaye ihererekanya ryayo.

Ati: “ Mbere ya Covid-19, haje imashini ariko ntitwayisuzumira hamwe bituma tudahita dutangira kuyikoresha, ariko muri uyu mwaka bohereje umutekinisiye wabo arayigerageza dusanga hari ikindi kibazo ifite ariko nacyo kiri hafi gukemuka”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uru ruganda rwirukanye abari abayobozi barwo hasigara umuyobozi mukuru gusa ushinzwe kwishyura abacunga umutekano, abakoea isuku, kwishyura amazi n’amashanyarazi gusa. Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yerekana ko kugeza muri Kamena 2021, leta yari imaze gushora muri uru ruganda 529,315,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aha niho  depite Ntezimana, yahise yibaza niba atari ugohombya Leta niba yishyura umukozi uri kurwego rwa Director, ukora akazi ko kwishyura abakora isuku, abacunga umutekano, amazi n’amashanyarazi gusa.

Ikindi cyagaragajwe muri iyi nteko ni uburyo Leta yaguze imashini ya miliyoni zirenga 240 yo mu ruganda rukora inzoga rwa Rwamagana yo gufunga amacupa ya pulasitiki kandi pulasitiki zitagikora mu Rwanda, iyo mashini ubu ikaba ipfa ubusa.

Abadepite bagiriye NIRDA inama yo kugurisha inganda zose ifite ikazegurira abikorera (Privatisation) ariko hagaragazwa imbogamizi z’uko leta bayihombya iyo iri kugurisha izi nganda. Umuyobzi wa NIRDA, Christian Sekomo Birame, yahaye abadepite urugero rw’Uruganda rwatwaye Leta arenga miliyari n’igice ariko abaguzi bakaba barutangaho miliyoni zitagera kuri 500.

Reba ikiganiro cyose

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmukobwa washimuswe na Kazungu iminsi ibiri yavuze ko afite abandi bakoranaga
Next articleAbadepite babonye uko ruswa yimitswe mu masoko atangwa n’Umujyi wa Kigali
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here