Home Imikino Undi mukinnyi wa APR FC afunzwe azira gutwara imodoka yanyoye ibisindisha  

Undi mukinnyi wa APR FC afunzwe azira gutwara imodoka yanyoye ibisindisha  

0

Itangishaka Blaise, umukinnyi wa APR fc afungiw emu Karere ka Rubavu azira gutwara imodoka yanyoye ibisindisha. Uyu mukinnyi biravugwa ko usibye gutwara yanyoye ibisindisha yanakoze impanuka agonga umuntu utwara moto n’uwo yari ahetse.

Ikinyamakuru igihe kivuga ko uyu mukinnyi uri mubamaze igihe mu kipe y’ingabo z’igihugu yakoze aya makosa yatumye afungwa nyuma y’umukino wa Shampiyona APR FC yaguyemo miswi na Gasogi United igitego ku wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022 kuri Stade ya Kigali.

Uyu mukinnyi bivugwa ko nyuma yo kugonga umumotari n’uwo yari atwaye bagakomereka mu buryo bworoheje yahise ajya kubavuza ariko inzego zishinzwe umutekano zikamufunga zimuziza gutwara ikinyabiziga yasinze.

Ubusanzwe umuntu ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze afungwa iminsi itanu akanishyura ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda. Iminsi itanu y’igifungo ya Itangihska Blaise irarangira kuri uyu wa gatatu

Itangishaka Blaise abaye umukinnyi wa APR FC ufungiwe gutwara imodoka yanyoye ibisindisha nyuma ya bizimana Yanick nawe wafungiwe aya makosa muri werurwe uyu mwaka.

Itangishaka Blaise ni umwe mu bakinnyi wari witezweho byinshi  n’abanyarwanda kuko yageze muri APR FC mu mwaka wi 2018 avuye  mu ishuri ry’umupira w’amaguru muri Senegal rizwi nka Aspire  riterwa inkunga na FC Barcelona, iri shuri yarimazemo imyaka 8 kuko yarigezemo muri 2010 avuye muri ASEC Academy.

Itangishaka Blaise ni umukinnyi wa kabiri wa APR f ufunzwe azira gutwara imodoka yasinze muri uyu mwaka
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleM23 yemeye kurekura uduce twose yafashe
Next articlePolisi y’Igihugu na REG ku isonga ry’ibigo birangwamo ruswa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here