Home Politike Polisi y’Igihugu na REG ku isonga ry’ibigo birangwamo ruswa

Polisi y’Igihugu na REG ku isonga ry’ibigo birangwamo ruswa

0

Ishami rya polisi y’igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG n’inzego zibanze nibyo bigo bya leta biyoboye ibindi ku rutonde rw’ibigo bigaragaramo ruswa mu Rwanda nk’uko bigaragazwa na raporo y’ishami ry’umuryango mpuzamahanga rirwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda Transparency International Rwanda.

Iyi raporo isohoka buri mwaka izwi nka Rwanda Bribery index, iyuy’umwaka wa 2022 yasohotse kuri uyu wa gatatu igaragaza urutonde rw’ibigo bikigaragaramo ruswa cyane mu Rwanda.

Iyi raporo igaragaza ko polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ariyo yambere mu kwakira ruswa mu bigo bya Leta ukurikije abantu bagize uruhare muri ubu bushakashatsi.

Ukurikije ibigaragara muri iyi raporo 16% by’abantu bahuye na polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bari kuyaka serivisi  batswe ruswa, inzego zibanze ziri ku mwanya wa kabiri kuko naho abagara ku 10.6% by’abagannye inzego zibanze nabo  batswe ruswa mu gihe ikigo gishinzwe ingufu REG, nacyo abagera 10.4% bayigannye nabo batswe ruswa. Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC, nacyo kiri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’ibigo bya leta byatse ruswa abakigannye bagera 10.2%.

Muri iyi raporo hagaragaramo ingero za ruswa zagiye zigaragara mu bigo bya leta.

Muri izo ngero urwego rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane TI Rwanda igaragaza ni mu Karere ka Musanze aho abakozi b’ikigo gishinzwe ingufu REG, baka abakiriya b’iki kigo ruswa y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 2 na 5 kugirango babahe kashi pawa kandi baba bamerewe kuzibona ku buntu.

Muriiyi raporo hari aho ivuga ko  “ Mu buhamya twabonye, abaturage bavuga ko batanze ruswa ku bakozi ba WASAC, kugirango babone mubazi (compteur/counter)  zo mu ngo zabo.” Raporo ikomeza igira iti:

“ Abafatabuguzi ba WASAC, batinda kubona robine nshya cyangwa gusanirwa ibiba byangiritse mu ngo zabo. Birangira rero aba bakiriya batanze ruswa kugirango ibyo bakeneye babibone mu buryo bwishuse.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUndi mukinnyi wa APR FC afunzwe azira gutwara imodoka yanyoye ibisindisha  
Next articleMozambique: Umwana w’uwahoze ari perezida w’igihugu yakatiwe gufungwa imyaka 12
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here