Munyakazi sadate wahoze ayobora Rayon sport avuga ko ibihano iyi kipe iherutse gufatairwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi nta ruhare yabigizemo kuko we icyo yakoze ari ugusinyisha umukinnyi ariko iby’iyirukanwa bye ntabyo azi.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) riherutse gutegeka Rayon Sports kwishyura Umunya-Cameroun Philippe Arthur Banen agera kuri miliyoni 12,2 Frw kuko yamwirukanye binyuranyije n’amategeko.
Uyu mukinnyi yasinyiye Rayo sport amasezerano y’imyaka ibiriri muri Mutarama 2020 ariko ntiyagira umukino n’umwe akinira iyi kipe y’ubururu n’umweru.
Uyu mukinnyi wasinyishijwe na Munyakazi sadate ubwo yari perezida w’iyi kipe ariko ntiyabonwa n’abakunzi benshi b’iyi kipe ntibongera no kumwumva nyuma yo gusinya indi nkuru ye igaruka mu mpera za Werurwe ivuga ko yatsinze rayon sport mu rubanza baburanaga muri FIFA.
Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bahise batangira kubaza Munyakazi Sadate byinshi kuri iki kibazo mu magambo make ku rubuga rwa twitter ati: “Abantu benshi bakomeje kumbaza ku bijyanye n’Umukinnyi witwa Arthur wirukanywe na Rayon Sports, icyo nzi nuko yari Umukinnyi wakomokaga muri Cameroun twasinyishije akaba yaraje kwirukanwa mugihe cy’Inzibacyuho. Ntago ari njye wamwirukanye.”
Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda basanga Rayon Sports yugarijwe nyuma yo gutegekwa kwishyura uyu mukinnyi utarayikiniye umukino n’umwe 3.245.000 Frw y’ibirarane by’imishahara itahaye uyu mukinnyi n’angana na 9.024.000 Frw kubera kumwirukana ndetse igasesa amasezerano ye nta mpamvu.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryamenyesheje Rayon Sports ko igomba kuba yakemuye iki kibazo mu gihe kitarenze iminsi 45 iki cyemezo ikimenyeshejwe, bitaba ibyo ikazahanishwa kutagura abakinnyi mu Rwanda ndetse no ku isoko mpuzamahanga mu gihe cy’imyaka itatu y’isoko ry’igura n’igurisha yikurikiranya.
Mu gihe Rayon Sports yananirwa kubahiriza ibyo yategetswe ku gihe, izahabwa ibihano byavanwaho imaze kwishyura amafaranga yasabwe nk’uko ingingo ya 24 y’amabwiriza ya FIFA ibivuga.
Impande zombi zemerewe kujurira cyangwa kugira ibyo zisobanuza kuri uyu mwanzuro mu gihe kitarenze iminsi 10 kuva ziwumenyeshejwe.
Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS