Kapiteni w’okipe ya Rayon Spotts Rugwiro Hervé Amadeus, mu izina ry’abakinnyi bose, yandikiye Perezida wayo Munyakazi Sadate amugaragariza ibibazo abakinnyi bafite n’impungenge z’ahazaza.
Tariki ya 1 Nzeri 2020 kuri uyu wa kabiri Rugwiro Hervé kapiteni, yandikiye uyu muyobozi uyobora iyi kipe, amugezaho ibibazo abakinnyi ahagarariye bafite, ariko ananenga uburyo ibyo bibazo bagejeje ku buyobozi nta kintu gifatika babikoraho.
Muri iyi baruwa aba bakinnyi bagaragaje ingingo zigeze kuri zirindwi, aho abakinnyi bagaragaje impungenge z’uko kuva amasezerano yabo yahagarikwa kubera COVID-19, batarongera kumenyeshwa niba bakiri abakozi b’ikipe, cyane ko amezi atatu ateganywa n’amategeko yamaze kurangira.
Banavuga ko kugeza ubu, ikipe igomba kubahemba imishahara yo kuva mu kwezi kwa gatatu kugera mu kwa munani dusoje, bakanishyuza andi mafaranga arimo ayo kugurwa (recrutements), uduhimbazamusyi n’ibindi bemererwa n’ikipe nkuko amasezerano ateye.
Kapiteni Rugwiro Hervé yanagaragaje ko abakinnyi babayeho nabi, avuga ko hari abagiye barwara bakabura ubufasha, anasaba ko hajyaho itsinda ryasura abakinnyi mu ngo zabo hakarebwa uko babayeho nabi.
Avugana n’ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru RBA ku bijyanye n’iyi baruwa, Munyakazi Sadate yavuze ko yatunguwe no kubona iyi baruwa y’abakinnyi, avuga ko ubuyobozi bw’ikipe bwari bwamaze guha abakinnyi ibyo bagombwa, kuburyo nta mukinnyi Rayon Sport ibereyemo umwenda urenze miliyoni imwe.
Sadate yavuze ko yatunguwe no kubona iyo baruwa isohotse kandi bamaze kubakemurira ikibazo. Avuga ko agiye gukurikirana neza impamvu y’iyi baruwa.
Ikindi ni uko aba bakinnyi kandi bananenze ubuyobozi bw’iyi kipe bavuga ko ibibazo babugejejeho nk’uko bari babyumvikanye mu mwiherero nta kintu bigeze babikoraho, ibyo bikaba birimo ko hari bamwe mu bakinnyi basohowe mu mazu bakodesha.
Ibaruwa irambuye: