Home Ubukungu Uturere 5 twatoranyijwe kurandurwamo ubukene burundu

Uturere 5 twatoranyijwe kurandurwamo ubukene burundu

0
Intara y'I Burengerazuba ifite uturere twugarijwe n'ubukene bukabije, abana bata amashuri n'amakimbirane mu miryango (foto net)

Kirehe, Karongi, Rutsiro, Burera na Nyamagabe ni uturere twagaragayeho ko twugarijwe n’ubukene ndetse n’ibiza bityo muri gahunda yiswe social protection bakaba aritwo bazibandaho mu kurandura ubukene burundu bahereye kun go zikennye kurusha izindi cyane cyane iz’abagore, abana ndetse n’abafite ubumuga.

Mu muhango wo gutangiza iyi gahunda kumugaragaro, kuri uyu wa 29 Mutarama 2020, Minisitiri Prof.Shyaka Anastase  yavuze ko ari gahunda nziza izamura abaturage ariko igamije kunganira izindi gahunda zisanzwe, ziteza imbere abaturage, ariko noneho bibanda ku gukurikirana uko abaturage bazafashwa bazazamuka bava mu kiciro cy’ubukene.

Yagize ati “iyi gahunda izunganira izindi zisanzwe ariko muri make ni ukongeramo umusemburo”

Uyu mushinga guverinoma y’u Rwanda ifatanyamo n’umuryango w’abibumbye n’indi miryango mu kwihutisha kuva mu bukene, Prof Shyaka yavuze ko bizakomeza kugeza ubwo abanyarwanda bose bazava munsi y’umurongo w’ubukene.

Akaba asaba inzego z’ibanze gufatanyana na Leta kugira ngo babigire ibyabo kugira ngo n‘abaturage babone impinduka zifatika, ariko kandi bazanakurikirana ingo zizafashwa kugira ngo banarebe koko niba izo ngo zazamutse,

Minisitiri avuga kandi ko ibyo abantu bavugaga ngo abantu bahabwa inkunga bakayigurisha aho kuyikenuza, abandi nabo bagahabwa ibikoresho by’abana ngo bajye kwiga ariko ugasanga n’ubundi abana bavuye mu ishuri, avuga ko bazabikurikirana, kandi banarwanya cyane umuco wa ruswa wakunze kuvugwa muri gahunda zigamije kuzamura abaturage.

Musabyemariya Marie Chantal, Visi Meya ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Rutsiro witabiriye iyi nama, yavuze ko ubukungu n’ubukire bw’ako karere bushingiye ku buhinzi bityo bakaba bazagenzura niba abaturage bakura amaboko mu mifuka kugira ngo babyaze umusaruro inkunga bahabwa ariko cyane cyane bakanagenzura ko iyo nkunga koko yahawe abo igenewe.

Intara y’I Burengerazuba ifite uturere twugarijwe n’ubukene bukabije, abana bata amashuri n’amakimbirane mu miryango (foto net)

Uwase Valentina, Visi Meya wa Karongi nawe nubwo abaturage baho bakennye ku kigero cya 21,3%, biterwa no kuba ubutaka butakera neza ariko ngo n’amakimbirane yo mu miryango hiyongeraho kubyara abana benshi, nabyo biri mu bya mbere biteza ubukene, cyakora avuga ko iyi porogarama izafasha ko ubu bukene bwagabanuka kuko bazashishikariza abaturage kwitabira imishinga yose yabateza imbere ariko bakanibanda cyane kwegera imiryango ifite amakimbirane bakayiganiriza kugira ngo ibibazo bigabanuke.

Iyi gahunda ya social protection yashyizwemo miliyoni 2 z’amadolari, bikaba biteganyijwe ko azazamura abaturage abavana mu bukene kandi ko izakomeza nta n’umwe usigaye inyuma.

Absalom Ndatimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleEbola: Abanyamakuru bakanguriwe kudaca igikuba
Next articleImanza 10 zahinduye amateka ku Isi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here