Izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa n’ibikomoka kuri peterori kubera intambara yo muri Ukraine, n’icyorezo cya Covid-19 bishobora gutuma abantu barenga miliyoni 250 bisanga mu bukene bukabije muri uyu mwaka.
Iyi mibare iteye ubwoba niyo yashyizwe ahagaragara na Oxfam. Uyu muryango utabara imbabare uravuga ko uyu mubare uzatuma abantu baba mu bukene bukabije batabona nibura amafaranga 2000 yo kubatunga ku munsi bagera kuri miliyoni 860 mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.
Umubare mushya w’aba bakene bashya ubarizwa mu Bwongereza, Ubufaransa, Ubudage na Espagne. Abanda baba muri Afurika, Aziya na Amerika y’Epfo nk’ahantu hibasiwe cyane.
Ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 nizo ntandaro yo kwiyongera k’ubukene bukabije. Ingaruka zayo ziyongereyeho izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, byazamutse cyane nyuma y’intambara y’Uburusiya na Ukraine.
Oxfam ivuga ko kuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa bizagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu bikize birimo na Leta zunze ubumwe za Amerika, aho imiryango ikennye yaho ikoresha 27% by’ibyo yinjiza mu biribwa. Ariko ihungabana rizahungabanya cyane abakene cyane mubihugu nka Peru na Mozambique aho 60% by’amafaranga abakene baho binjiza agenda gusa ku biribwa.
Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare uvuga ko imyaka 20 Isi yari yahariye iterambere ubu iri mu kaga gatewe n’amakimbirane yo muri Ukraine azamura ibiciro kandi bikabangamira iyoherezwa ry’ibicuruzwa mu mahanga. Oxfam isaba ko kwishyura imyenda ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigomba guhagarikwa kugira ngo bifashe abakene babirimo mu gihe umusoro ku mutungo wa buri mwaka ku bakire ushobora gufasha guhangana n’ubukene bukabije.
Iyi raporo yashyizwe ahagaragara nyuma yiminsi mike imiryango 11 itabara imbabare harimo na Oxfam, igaragaje ikibazo gikabije kibura ry’ibiribwa muri Afurika y’iburengerazuba mu myaka icumi ishize.