Amerika iranenga imwe mu mikorere y’ikigo gikemura amakimbirane mu Rwanda KIAC
Ikigo mpuzamahanga cya Kigali gikemura amakimbirane, Kigali International Arbitration Center (KIAC), kimaze kumenyekana muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Gusa, hari abashoramari mpuzamahanga bagaragaje impungenge ku mikorere yacyo, nk’uko bigaragara muri Raporo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’ikirere cy’ishoramari mu Rwanda ya 2024.
KIAC yatangiye mu 2012, igamije gutanga serivisi zihuse kandi zidahenze mu gukemura amakimbirane ashingiye ku ishoramari n’ubucuruzi, ikoresha amategeko ashingiye ku mabwiriza y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Amategeko y’Ubucuruzi Mpuzamahanga (UNCITRAL). Guhera mu 2021 kugeza mu 2023, KIAC yakemuye amakimbirane 224, aho 33% yazo zari zifitanye isano n’ibigo mpuzamahanga.
N’ubwo uyu mubare w’amakimbirane ugaragaza ko KIAC ikomeje kwaguka, raporo ya Amerika ivuga ko hari bamwe mu bashoramari bagaragaje ko bahatirwa kwemera ko ibibazo bishingiye ku masezerano hagati y’Ibigo cyangwa Guverinoma y’u Rwanda akemurirwa muri KIAC, aho kuba ahandi bihitiyemo. Abatanga izi mpungenge bavuga ko KIAC ikiri nshya bityo ikaba ikiyubaka mu bijyanye n’ayo makimbirane mpuzamahanga, kandi ko kuba ikorera mu gihugu kibarizwamo impande zishyamiranye nabyo bituma hari abatakwizera ko ikemura amakimbirane iraramye.
Raporo inagaragaza ko mu bacamanza mpuzamahanga 130 bemewe na KIAC, abanyarwanda ari umunani gusa. N’ubwo iyi mibare ishobora kugaragaza icyerekezo mpuzamahanga cya KIAC, hari abavuga ko bigaragaza icyuho mu ruhare rw’Abanyarwanda mu gucyemura bibazo by’ubucuruzi mpuzamahanga.
Hari n’ibigo byatangaje ko kuba amasezerano agena KIAC nk’ahakemurirwa amakimbirane bituma bigorana kubona inguzanyo mpuzamahanga, kuko bamwe mu batanga amafaranga batizeye igice kimwe ari na cyo cyategetse ko amasezerano akemurirwa mu kigo giherereye muri icyo gihugu.
Mu gihe u Rwanda rushaka gushyira KIAC ku rwego mpuzamahanga nk’ikicaro cy’ubukemurampaka, iyi raporo iributsa ko ari ngombwa kubaka icyizere mu bashoramari no kugaragaza ko ubucamanza ari ntayegayezwa, budafite aho bubogamiye.
KIAC irimo gutera imbere mu karere no ku rwego mpuzamahanga, ariko abasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko gukemura izi mpungenge, no kongera icyizere mu mikorere y’iki kigo, ari bimwe mu bizashingirwaho mu gutuma u Rwanda rukomeza gukurura ishoramari ryo ku rwego mpuzamahanga.
