Home Imikino Mugabo Olivier utari ugishoboye kuyobora Ferwafa yeguye

Mugabo Olivier utari ugishoboye kuyobora Ferwafa yeguye

0

Nizeyimana Mugabo Olivier, wari ugiye kumara imyaka ibiri ku buyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda , FERWAFA, yeguye kuri izi nshingano ku mpamvu ze bwite nyuma y’igihe benshi mu bakuzni b’umupira w’amaguru bavuga ko hari uruhuri rw’ibibazo yananiwe gukemura nk’umuyobozi.

Mugabo Olivier, yatorewe kuyobora Ferwafa, taliki 27 Nyakanga 2021, yari asimbuye Gen Sekamana Jean Damascene, nawe wari weguye kuri uyu mwanya ku mpamvu ze bwite.

Mu ibaruwa ye y’ubwegure yandikiye abanyamuryago ba Ferwafa, ari nabo bamutoye Nizeyimana Mugabo Olivier, avuga ko atari agishoboye kuzuza inshingano bamutoreye kubera impamvu ze bwite zikomeye.

Hashize igihe muri Ferwafa havugwa ibibazo bikomeye birimo kutumvikana n’umunyamabanga we Muhoire Henry, kudashyira mu bikorwa no kutubahiriza amategeko n’ibindi. Ingero z’ibyagiye bigarukwaho cyane mu itangazamakuru ni amasezerano iri shyirahamwe ryasinyanye n’uruganda rukora ibikoresho bya siporo rwa Masita atigeze ashyirwa mu bikorwa, gukurikirana uko bikwiye ikipe y’Igihugu Amavubi kuko usibye kudatanga umusaruro ishobora no guterwa mpaga na Benin kubera gukinisha umukinnyi utemewe mu mukino uheruka wahuje Amavubi na Benin.

Mu minsi ishize kandi bamwe mu banyamauryango bikuye mu irushanwa ritegurwa n’iri shyirahamwe ry’igikombe cy’amahoro bashinja iri shyirahamwe gukorera mu kavuyo. ikipe ya Rayon Sport ni imwe mu zikuye muri iri rushanwa ishinja abaritegura akavuyo no kutubahiriza amategeko ariko nyama iza kwingingwa igaruka mu irushanwa mu gihe ikipe y’Intare FC bagombaga gukina yo yinangiye biteza uruntu runtu mu banyamuryango.

Ibi byose n’ibindi tutavuze haruguru byasembuwe n’amafaranga Nizeyimana Olivier Mugabo yemereye kugabanya abanyamauryango ariko minisiteri ya Siporo nyuma irabimubuza abura uko yongera guhakanira abanyamuryango ko yamafaranga yabemereye batakiyabonye nabo batangira kumwotsa igitutu.

Habyarimana Marcel Matiku wari usanzwe yungirije Mugabo Olivier, niwe urakomeza kuyoboraFerwafa akarangiza manda yari isigaje imyaka ibiri hakabona kuba amatora.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLeta yagabanyije igiciro cy’ibirayi, kawunga n’umuceli
Next articleUmushoramari Dubai na Rwamurangwa wabaye meya wa Gasabo barafunzwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here