Home Ubutabera Umushoramari Dubai na Rwamurangwa wabaye meya wa Gasabo barafunzwe

Umushoramari Dubai na Rwamurangwa wabaye meya wa Gasabo barafunzwe

0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi batanu bahoze mu buyobozi bw’Akarere ka Gasabo, bakekwaho uruhare mu iyubakwa ry’umudugudu uzwi nko kwa ‘Dubai’ bivugwa ko wasondetswe inzu zikaba zigiye kugwa ku bazituyemo.

Amakuru avuga ko abatawe muri yombi ari Stephen Rwamurangwa wahoze ari Meya wa Gasabo, Raymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Visi Meya ushinzwe ubukungu, Jeanne d’Arc Nyirabihogo wahoze ayobora ishami ry’ubutaka mu karere (One Stop Center) na Jean Baptiste Bizimana wahoze ashinzwe imyubakire.

Bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.

Mu bafunzwe kandi harimo umunyemari Jean Nsabimana uzwi nka ‘Dubai’ ku ruhare rwe mu kubaka inyubako zitujuje ibisabwa ziherereye mu mudugudu wiswe ‘Urukumbuzi Real Estate’ uri mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yatangaje ko hari abayobozi bane n’umunyemari batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu myubakire mibi y’umudugudu wo ‘Kwa Dubai’.

Uyu mudugudu watangiye kubakwa mu 2013, icyiciro cya mbere cyuzura mu 2015. Izi nzu uko ari 114 abantu baziguze nk’abagura amasuka ku buryo hafi ya zose zahise zishira, ndetse izindi zibona abazikodesha. Abaturage bavuga ko baziguraga hagati ya miliyoni 17 Frw na miliyoni 25 Frw.

Iby’uwo mudugudu byatangiye kuvugwa cyane mu kwezi gushize ubwo bamwe mu bawutuye batabazaga, bavuga ko inzu zigiye kubagwaho kubera uburyo zubatse nabi.

Abahanga mu by’ubwubatsi bagaragaje ko harimo ibibazo birimo aho inzu ihagaze, igisenge ndetse no kuba Umudugudu wose ufite ikibazo cyo kuyobora amazi aho yakagombye kujya.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu cyumweru gishize bwatangaje ko abaturage bari muri uwo mudugudu basabwe kwimuka, kugira ngo inzu zitabagwaho.

Ni umudugudu Perezida Paul Kagame aheruka kuvugaho, ko habayeho uburangare bw’abayobozi, umuntu akubaka ibintu bitujuje ubuziranenge, abashinzwe kubikumira barebera.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, aherutse kuvuga ko ubugenzuzi bwakozwe n’inzego zibifite mu nshingano, bwagaragaje ko inzu 54 arizo zigomba gusanwa mu nzu zitageretse, gusa ngo ikibazo gikomeye kiri mu nzu zigeretse.

Biravugwa ko abatawe muri yombi bari abayobozi ubwo uwo mudugudu wubakwaga, ari nabo batanze uburenganzira kugira ngo uwo mudugudu wubakwe.

Ingingo ya 15 mu Itegeko ryo kurwanya ruswa ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi . Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMugabo Olivier utari ugishoboye kuyobora Ferwafa yeguye
Next articleBatandatu bahoze muri FDLR bakatiwe gufungwa imyaka itanu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here