Home Ubutabera Batandatu bahoze muri FDLR bakatiwe gufungwa imyaka itanu

Batandatu bahoze muri FDLR bakatiwe gufungwa imyaka itanu

0

Abantu batandatu bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, bakatiwe n’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka igihano cyo gufungwa imyaka itanu nyuma yo kubahamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Leopard Mujyamberea alias Musenyeri, Mpakaniye Emelien, Ruzindana Felecien, HABIMANA Marc, Emmanuel HABIMANA na Habyarimana Joseph bose bari bakurikiranyweho icyaha cyo  kuba mu mutwe w’iterabwoba, n’ibyaha by’irema ry’umutwe w’ingabo utemewe n’icyaha cy’ubugambanyi. Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko kubahamya ibi byaha byose rukabahanisha gufungwa imyaka 25.

Urukiko rwabakatiye igifungo cy’imyaka 5 nyuma yo kubabahamya icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba rukabahanaguraho icyaha cyo kuwurema.

Ubushinjacyaha buvuga ko bariya bahoze ari abasirikare ufite ipeti rito muri FDLR-FOCA yari Colonel.

Ikirego cy’Ubushinjacyaha kivuga ko mu bihe bitandukanye bariya bose bagabye ibitero ku Rwanda nk’igitero cyiswe “Oracle du Seigneur” bigira ingaruka zitandukanye.

Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha baregwa, bavuga ko binjijwe mu mutwe wa FDLR ku gahato katigobotorwa, bityo na bo bajyanwa mu ngando i Mutobo nk’abandi babanjirije muri FDLR kandi bari babakuriye.

Urukiko rwariherereye rwemeza ko ibukobwa bakoze byo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR-FOCA na bo ubwabo babyiyemerera, kandi bakaba baragiye banashingwa imirimo itandukanye.

Rwisunze ingingo z’amategeko rusanga kuba barabaye muri FDLR bakayigumamo kugeza bafashwe n’ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Urukiko kandi rwariherereye rusanga icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe n’ubugambanyi bose kitabahama, kuko nta bimenyetso bihagije Ubushinjacyaha bwabitangiye.

Urukiko rusanga gusaba ko bajyanwa i Mutobo mu ngando nk’abandi nta shingiro bifite, bityo bakaba bakwiye guhanwa.

Urukiko rushingiye ko abaregwa batagoye urukiko ndetse bikaba ari ubwa mbere bageze imbere y’inkiko  rwafashe icyemezo ko Leopard Mujyamberea alias Musenyeri, Mpakaniye Emelien, Ruzindana Felecien, HABIMANA Marc, Emmanuel HABIMANA na Habyarimana Joseph bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 5.

Aba baburana bafungiye muri gereza ya Nyarugenge hazwi nka Mageragere, urukiko rwabasoneye amagarama y’urubanza kuko baburana bafunze.

Isomwa ry’urubanza ryabereye mu ruhame abaregwa bagaragara hifashishijwe ikoranabuhanga rya “Video conference”. Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe mu rukiko.

Ntiharamenyekana niba ari Ubushinjacyaha cyangwa abakatiwe igifungo hazajurira, dore ko urukiko rwibukije ko bagomba kubikora bitarenze igihe cy’iminsi 30.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmushoramari Dubai na Rwamurangwa wabaye meya wa Gasabo barafunzwe
Next articleNyuma ya Perezida wa Ferwafa abandi bane barimo abakomiseri beguye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here