Home Iyobokamana Uko Antoine Kambanda yakiriye kugirwa umukaridinali

Uko Antoine Kambanda yakiriye kugirwa umukaridinali

0
Musenyeri Antoine Kambanda (photo net)

Mu ba karidinali 13 Papa Francis yashyizeho harimo Musenyeri mukuru wa Kigali, Antoine Kambanda, ibintu Kambanda avuga ko byamutunguye bikamunezeza.

Musenyeri Antoine Kambanda (photo net)

Musenyeri Antoine Kambanda ni we Munyarwanda wa mbere uhawe kuba umukaridinali. Ibintu bisobanuye byinshi ku Rwanda na Kiliziya.

Mu ba karidinari 13 bashyizweho na Papa, icyenda bose bari munsi y’imyaka 80, bakaba bafite uburenganzira bwo kuba mu itsinda ry’abakaridinali bashobora gutora umusimbura wa Papa mu gihe yitabye Imana cyangwa akavaho, ninabo kandi batorwamo ugomba gusimbura Papa.

Inkuru yo kugirwa umukaridinari ikimenyekana, Musenyeri Antoine Kambanda yavugiye kuri Radio y’igihugu cy’u Rwanda ko atunguwe n’icyo kemezo kiza kandi avuga ko abishimira Imana.

 

Kambanda ati “Nkibyumva natunguwe kandi byanshimishije cyane. Ni iby’igiciro kuri Kiliziya Gaturika yo mu Rwanda, kuko ibonye ijwi rikomeye I Roma ku kicaro gikuru cya Kiliziya.”

Musenyeri Kambanda yongeyeho ko agiye kurushaho gukorera Imana mu nshingano nshya zo kuba umujyanama wa Papa, ngo kuko akunda kiliziya cyane.

Amwe mu mateka ya Kambanda

Musenyeri Antoine Kambanda ufite imyaka 61, yavukiye mu Bugesera, mu 2018 nibwo Papa Francis yamugize Musenyeri mukuru (Arkepiskopi) wa Kigali cyangwa umukuru wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Kambanda yize amashuri mato n’ayisumbuye mu Burundi, muri Uganda no muri Kenya mbere yo kurangiza amasomo ya Tewolojiya mu Seminari nkuru ya Nyakibanda mu Rwanda.

Inyandiko za Kiliziya mu Rwanda zivuga ko mu kwezi kwa kenda mu 1990 aribwo Papa Paul II yamugize umupadiri.

Kuva mu 1993 yagiye kwiga i Roma aho yavanye impamyabushobozi y’ikirenga muri Tewolojiya. Inyuma y’amashuri yiwe, igihe kinini yari umwigisha muri seminari nkuru ya Nyakibanda, aza no kuyiyobora kugeza mu 2013.

Muri uwo mwaka wa 2013 nibwo Papa Francis yamugize musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo kugeza mu 2018 ahabwa amabanga yo kuyobora kiliziya mu Rwanda.

Icyo kuba Karidinari bivuze

Kardinali ni rwo rwego rukuru rwo mu butegetsi bwa Kiliziya umuntu ashobora kugerako imbere yo kuba Papa, umuyobozi wa Kiliziya Gatolika kw’isi.

Kiliziya Gatolika yari isanzwe ifite abakardinali 219, muri abo 29 gusa ni bo bo muri Africa, mu gihe igihugu nk’Ubutaliyani cyonyine gifite abakaldinali 41.

Ibihugu bya Africa bisanzwe bifite abakaridinali ni:

  • Angola (2),
  • Burkina Faso (1),
  • Cameroun (1),
  • Cape Verde (1),
  • Centrafrique (1),
  • DR Congo (2),
  • Ethiopia (1),
  • Cote d’ivoire (1),
  • Misiri (1),
  • Ghana (1),
  • Guinea (1),
  • Kenya (1),
  • Lesotho (1),
  • Mali (1),
  • Ibirwa bya Maurice (1),
  • Madagascar (1),
  • Maroc(1),
  • Mozambique (2),
  • Nigeria (3),
  • Senegal (1),
  • Afrika y’Epfo (1),
  • Sudan (1),
  • Tanzania (1)
  • Uganda (1).

Kwemeza aba bakardinali bashyashya 13 batowe na Papa Francis bizaba tariki ya 28 Ugushyingo 2020.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmukardinali yanenze Papa Francis, Kiliziya yo mu Rwanda iramushyigikira
Next articleIngaruka nyinshi ku bagabo bahohoterwa bakabura uwo batakira

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here