Home Iyobokamana Umukardinali yanenze Papa Francis, Kiliziya yo mu Rwanda iramushyigikira

Umukardinali yanenze Papa Francis, Kiliziya yo mu Rwanda iramushyigikira

0
Photo net

Umwe mu bayobozi bakomeye ba Kiliziya Gatolika yanenze amajambo Papa Francis aherutse kuvuga kubyerekeye abakundanye basangiye igitsina, akavuga ko ari ibitekerezo bye bwite bidashobora gukurikizwa n’Abagatulika.

Photo net

Uyu mukardinali Raymond Burke usanzwe azwiho na benshi gutsimbarara ku mico ya kiliziya Gatolika yavuze ibi mw’ijambo yavuze nyuma y’umunsi umwe Papa yerekanywe arimo ashyigikira ko abubakanye bahuje ibitsina bakwemerwa n’amategeko.

Byari ubwa mbere atangaza amagambo akomeye nk’ayo kuko ahabanye n’imyemerere ya kiliziya Gaturika idashyigikira na busa abaryamana bahuje ibitsina.

Kurwanya Papa ku bijyanye no gushyigikira ko abaryamana bahuje igitsina bemerwa imbere y’amategeko ni ibintu bidatangaje, ariko amagambo Papa yabivuzeho abyemeza niyo yatangaje imbaga y’abantu.

Mu gihe Raymond Burke yavugaga ko amagambo ya Papa Francis ari ibitekerezo bye bwite, yongeyeho ko  abagatolika badategetswe kwumvira uyu mukuru wa Kiliziya kuri iki kibazo.

Yashimangiye ko ibikorwa by’abahuje ibitsina bihabanye n’umuco ushingiye ku kwemera kwa Gaturika, akavuga ko amagambo yavuzwe na Papa adahuye n’inyigisho za kiliziya kandi ko ziteye ikibazo.

Dore aho Papa yatangarije ko abatinganyi barengerwa n’amategeko

Ni muri filime mbarankuru ivuga ku buzima n’ibikorwa bye, aho Papa Francis yumvikanye ashyigikira ko abashakanye bahuje igitsina bakwiye kwemerwa imbere y’amategeko.

Ati: “Ni abana b’Imana kandi bafite uburenganzira bwo kugira umuryango. Nta n’umwe ukwiye gutabwa cyangwa ngo agirirwe nabi kubera ibyo.

“Icyo tugomba gushyiraho, ni itegeko ribaha uburenganzira bwo kubana. Bityo bakaba barengerwa n’amategeko”.

Ese ibyavuzwe na Papa byakiriwe gute?

Mu nyigisho za Gatolika, imibonano mpuzabitsina hagati y’abahuje igitsina ifatwa nk’icyaha gikomeye cyatumye I Sodoma na Gomora harimbuka.

Aya magambo yavuzwe na Papa yateje impagarara mu isi, aho hari bamwe bashyigikiye ibyo yavuze, abandi nabo bakabirwanya cyane.

Massimo Faggioli, umuhanga mu masomo ajyanye n’iyobokamana akaba n’umwanditsi w’igitabo Pope Francis: Tradition, yabwiye BBC ati: “Nta gushidikanya ko ibyo Francis yavuze ari ikintu gishyashya muri Kiliziya. Gusa hagati aho, ni ikibazo yagiye agarukako cyane kuva muri ino myaka mike ishize”.

Kiliziya yo mu Rwanda yabeshyuje aya makuru

Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu na Musenyeri Filipo Rukamba, Perezida w’inama y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko ayo makuru yatangajwe atari yo ndetse Papa atigeze ayavuga.

Yagize ati “Nyuma yo gusesengura amakuru yacicikanye muri iki cyumweru dushoje, aho bimwe mu bitangazamakuru byatwerereye nyirubutungane Papa Fransisko ibyo atigeze avuga mu by’ukuri ku birebana n’ababana bahuje igitsina, ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda burabamenyesha ibi bikurikira:

Kunoza, gutangaza cyangwa guhindura inyigisho ku kwemera gatolika bifite inzira zizwi binyuramo n’uburyo bimenyekanishwa, si mu kiganiro n’umunyamakuru runaka. Birashoboka ko mu bamamaza izo mpuha haba harimo abataramwumvise neza , abasemuye ukutari ko mu ndimi zinyuranye ariko wenda hari n’ababikoze nkana bagambiriye kuyobya abakristu no kumuvugira ibyo bo bifuza ku mpamvu zabo bwite zidafitanye isano n’ukwemera gatolika.”

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbayobozi bashya ba rayon sports bamenyekanye
Next articleUko Antoine Kambanda yakiriye kugirwa umukaridinali

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here