Home Amakuru Umucamanza wa ICC uhiga Perezida Putin nawe arahigwa n’Uburusiya

Umucamanza wa ICC uhiga Perezida Putin nawe arahigwa n’Uburusiya

0

Leta y’u Burusiya yatangaje ko yashyize Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Piotr Hofmanski ku rutonde rw’abo iki gihugu gishakisha bukware, ashinjwa kugereka ibyaha ku muntu w’inzirakarengane no kwibasira umuyobozi w’igihugu cy’amahanga.

Uru rutonde rwashyizwe hanze ku wa Mbere na Minisiteri y’Umutekano mu Burusiya rugaragaraho kandi Visi Perezida wa ICC, Luz del Carmen Ibanez Carranza n’umucamanza w’uru rukiko, Bertram Schmitt.

Si ubwa mbere u Burusiya bushyize abakozi ba ICC ku rutonde rw’abantu bushakisha kuko rusanzweho Umushinjacyaha Karim Asad Ahmad Khan KC n’abacamanza barimo Tomoko Akane, Rosario Salvatore Aitala na Sergio Gerardo Ugalde Godinez.

Ni icyemezo u Burusiya bwafashe nyuma y’uko muri Werurwe mu 2023, ICC yashyizeho impapuro zigamije guta muri yombi Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ngo akurikiranyweho ibyaha by’intambara yakoze mu rugamba yatangije kuri Ukraine.

Amakuru agaragaza ko nyuma y’uko u Burusiya bubonye izo mpampuro zashyiriweho Putin nubwo butazemera, bwabaye nk’ubukorogoshowe na zo ndetse buhita butangiza iperereza ku bakozi ba ICC.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRIB yanyomoje ibyo Kazungu yavuze mu Rukiko
Next articleKazungu wiburanira yakatiwe gufungwa by’agateganyo ntiyavuga ku kujurira
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here