Home Ubutabera Iperereza ku basirikare b’Abafaransa ku ruhare rwabo muri Jenoside ryongeye guhagarikwa

Iperereza ku basirikare b’Abafaransa ku ruhare rwabo muri Jenoside ryongeye guhagarikwa

0

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko iperereza ku birego bishinja abasirikare b’u Bufaransa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bashinjwa gutererana Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero no kubagabiza abicanyi rihagarikwa.

Guhera mu 2005 imiryango itandukanye irengera uburenganzira bwa muntu irimo IBUKA, Survie, FIDH na batandatu mu barokokeye Jenoside mu Bisesero; batanze ikirego bagaragaza ko abasirikare bari muri Opération Turquoise bamaze iminsi itatu [kuva ku wa 27 Kamena kugeza ku wa 30 Kamena 1994] barataye ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero, bakabashumuriza Interahamwe ngo zibice.

Mu 2021 iki kirego cyateshejwe agaciro nyuma y’uko Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwemeje ko nta bimenyetso simusiga byatuma aba basirikare b’Abafaransa bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Muri Kamena 2023, Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwahaye agaciro ubujurire bw’abarega, rutegeka ko iperereza ku kirego cy’abasirikare b’Abafaransa bari muri Opération Turquoise risubukurwa.

Ubujurire bw’abarega bwari bushingiye ku kuba Urukiko rwa mbere rutarahaye agaciro raporo yitiriwe Umunyamateka Vincent Duclert, igaragaza “ugutsindwa gukomeye” k’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki 28 Nyakanga 2023, Ubushinjacyaha bw’i Paris bwongeye gutesha agaciro ubusabe bwo gukora iperereza kuri iki kirego.

AFP yatangaje ko inyandiko z’umucamanza yabonye zihamya ko kuri uyu Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, abacamanza b’i Paris bongeye gutegeka ko iperereza kuri iki kirego rihagarara.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatanze ikirego, muri Nzeri 2023 yari yasabye ko mu bagomba gutegwa amatwi haba harimo n’Umunyamateka Vincent Duclert.

Abacamanza bafashe icyemezo cyo gutesha agaciro ubu busabe, bavuga ko “inyandiko zivugwa zanditswe n’abakoze raporo zishyigikira ibyo babonye, mu buryo bugaragara zikubiye mu ziri mu nyandiko z’inkiko, izibitse amakuru y’ubucamanza n’izindi bifitanye isano.”

Umunyamategeko w’Umuryango Survie, Eric Plouvier, yatangaje ko abacamanza bakomeje kwinangira no guhakana agaciro ka raporo Duclert, cyane cyane bakingira ikibaba intege nke za Perezida François Mitterand.

Uyu munyamategeko yabwiye ikinyamakuru 20 Minutes ko bashobora kongera kujuririra iki cyemezo cyafashwe.

Mu basirikare batanu bakorwagaho iperereza ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo General Jean-Claude Lafourcade wari Umuyobozi Mukuru wa Turquoise, Jacques Hogard wayoboraga aka gace i Cyangugu n’abandi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleChenosis yishimiye kugaragaza ibyo ikora mu nama ya MWC iri kubera mu Rwanda
Next articleTwahirwa yashinjwe kuba Interahamwe ikomeye yahaga raporo Renzaho wayoboraga Kigali
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here