Umunyamakuru Gakire Fidele, yatangiye kuburana mu mizi icyaha ashinjwa cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Ni urubanza rwatangiye kuri uyu wa kabiri mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruhita runapfundikirwa.
Umushinjacyaha yavuze ko Gakire yakoresheje iyo nyandiko ndetse bibaza impamvu kompanyi y’indege yemeye kugurisha ticket y’indege k’umuntu ufite icyangombwa cy’inzira gihimbano, gusa buvuga ko bitari mu nshingano z’ubushinjacyaha gukurikirana ibyo.
Umushinjacyaha yamusabiye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshatu y’u Rwanda.
Yiregura, Gakire utari ufite umwunganizi, yavuze ko yatashye mu Rwanda ngo yitandukanye na politike yari arimo, ko iyo passport atari icyangombwa yakoreshaga aho ariho hose.
Ati: “[Ngeze mu Rwanda] iyo passport bandega ntabwo nayibahereje nk’icyangombwa ahubwo bayifashe nk’uko bansabye telephone.”
Gakire yavuze ko mbere yo kuza mu Rwanda yavuganye na Maj Gen Joseph Nzabamwita akamushishikariza gutaha, ko ari nacyo cyatumye atikanga kuba bamusangana urwo rupapuro.
Gen Nzabamwita ni umunyamabanga mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe ubutasi n’umutekano ruzwi nka NISS.
Gakire yabwiye urukiko ko yatashye mu Rwanda yiteguye kubwira abategetsi ko ibyo yari arimo abivuyemo, ndetse iyo passport yari nk’icyangombwa gusa cy’umunyamuryango w’iyo politike yabagamo.
Gakire yasabye ko ibyo aregwa biteshwa agaciro agasubizwa muri sosiyete nk’umuntu wahindutse.
Uru rubanza rwahise rupfundikirwa, urukiko ruvuga ko ruzatanga umwanzuro warwo tariki 19 z’uku kwezi kw’Ukuboza.