Uwari ushinzwe imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage mu ntara y’amajyepfo Kabera Vedaste, yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kubera gukekwaho ruswa.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenacyaha nti rwatangaje amakuru arambuye ku itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi gusa ruvuga ko ruswa yayihaga umukozi w’uru rwego wari ukurikiranye dosiye yaregwagamo ijyanye no guhohotera no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.
Uru rwego ntiruvuga umubare w’amafaranga ya ruswa uyu yatangaga niba yafatiwe mu cyuho gusa ruvuga ko afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye.
Facebook Comments Box