Perezida Kagame yahaye ubudahangarwa anasonera imisoro abakozi ba Susan Thompson Buffett Foundation

Perezida Kagame yahaye ubudahangarwa anasonera imisoro abakozi ba Susan Thompson Buffett Foundation

Perezida Paul Kagame yemeje iteka ryemeza amasezerano yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda na Susan Thompson Buffett Foundation (STBF) mu 2020 yo gushyira i Kigali icyicaro gikuru cy’uyu muryango muri Afurika , yemerera abakozi mpuzamahanga b’uyu muryango uburenganzira bwihariye burimo kudasoreshwa no kugira ubudahangarwa mu bikorwa by’akazi.

Aya masezerano atanga umwihariko ku bakozi n’imiryango babonye akazi binyuze mu ipiganwa ryo ku rwego mpuzamahanga, aho batagomba kwishyura umusoro ku mishahara cyangwa gutanga imisanzu mu isanduku y’ubwiteganyirize ku mishahara bahabwa n’uyu muryango. Banemererwa kwinjiza ibikoresho byo mu rugo bitari mu rwego rw’ubucuruzi nta musoro, mu gihe cy’umwaka umwe wa mbere bageze mu gihugu. Buri muryango wemererwa kandi kwinjiza imodoka imwe idasorewe, ishobora gusimbuzwa nyuma y’imyaka itatu cyangwa igihe yagize ikibazo gitewe n’impanuka ikomeye cyangwa yibwe.

Ku bijyanye no kwinjira no gusohoka mu gihugu, aba bakozi n’imiryango yabo ntibasabwa uruhushya rwo gukora cyangwa kwitabira gahunda za Leta zisabwa buri muturage. Bahabwa viza zitandukanye ziborohereza kwinjira no gusohoka mu gihugu, ndetse n’impapuro zemewe zo gusubira mu gihugu zitishyurwa. Ku bikorwa bakora bijyanye n’akazi, bafite ubudahangarwa mu mategeko, ariko iyi Fondation ishobora kubwamburwa mu gihe inzego z’ubutabera zibyemeje.

Ibiro bikuru by’uyu muryango n’inyandiko zawo bifite uburenganzira bwo kutinjirwamo n’inzego za Leta keretse habayeho uruhushya rudasanzwe. Uyu muryango wemerewe kandi gukoresha serivisi z’ingenzi nk’amazi, umuriro n’itumanaho nk’uko izindi nzego mpuzamahanga zikorera mu Rwanda zibyemerewe.

Aya masezerano yemejwe mu rwego rwo guteza imbere imikoranire mpuzamahanga mu rwego rw’ubuzima, cyane cyane mu bikorwa bigamije kuzamura ubuzima bw’abagore n’abakobwa. Susan Thompson Buffett Foundation yemeye gushyira icyicaro cyayo gikuru muri Afurika i Kigali mu 2020, ikaba ifite intego zo gushyigikira gahunda zo kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima no gukorana n’izindi nzego z’imbere mu gihugu.

Ibi byemezo bifatwa nk’ukwerekana ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo gufatanya n’imiryango mpuzamahanga mu ishyirwa mu bikorwa ry’a gahunda za Vision’icyerekezo 2050. Ibibazo bishobora kuvuka kuri aya masezerano bizajya bikemurwa binyuze mu nzira y’ubuhuza hifashishijwe ikigo Mpuzamahanga mu bukemurampaka cya Kigali (KIAC) aho kwitabaza inkiko.

BUGIRIMFURA Rachid

Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui