
Indege ya sosiyete Air India yari itwaye abantu 242 kuri uyu wa 12 Kamena 2025 yakoze impanuka nyuma y’iminota mike ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege ya Ahmedabad mu Buhinde. abarenga 200 bari muri iyi ndege baguye muri iyi mpanuka nk’uko byemejwe n’abayobozi ba sosiyete y’iyi ndege.
kugeza ubu umugenzi umwe w’umwongereza niwe byemejwe ko yakotse iyi mpanuka
Abashinzwe ubugenzuzi bw’ingendo zo mu kirere kuri iki kibuga cy’indege basobanuye ko yahagurutse saa yine n’iminota icyenda, hashize umwanya umupilote asaba ubutabazi ariko ngo ntacyo yafashijwe kugeza habaye iyi mpanuka.
Amashusho yashyizwe hanze na televiziyo zo mu Buhinde agaragaza umwotsi mwinshi w’umukara uzamuka mu mudugudu iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 787-8 Dreamliner yaguyemo, nyuma y’umwanya muto ihagurutse.
Ubuyobozi bwa Air India bwasobanuye ko iyi ndege yerekezaga ku kibuga cy’indege cya Gatwick mu Bwongereza. Byamenyekanye ko mu barimo harimo Abahinde 169, Abongereza 53, Abanya-Portugal barindwi n’Umunya-Canada umwe.
Abashinzwe ubutabazi barimo abashinzwe kuzimya inkongi bamaze kugera ahabereye impanuka ndetse batangiye akazi. Imbangukiragutabara na zo ziri hafi aho.
Muri uyu mwanya, imirimo yose yo ku kibuga cy’indege cya Ahmedabad yahagaritswe by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.












