Home Amakuru Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Kenya yapfuye

Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Kenya yapfuye

0

Abo mu muryango wa Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Kenya nibo bemeje ko Odinga yapfuye kuri uyu wa gatatu aho yari arimo kuvurirwa mu bitaro byo mu Buhinde.

Polisi y’Ubuhinde yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko yari arimo agenda n’amaguru ari kumwe n’abo mu muryango we na muganga bwite we “ubwo yituraga hasi bitunguranye”. Yahise yihutanwa ajyanwa ku bitaro biri hafi aho, aho yatangarijwe ko apfuye.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, hari hari uguhwihwisa ku buzima bwe, nubwo abo mu muryango we n’inshuti ze muri politike bari bapfobeje amakuru yavugaga ko arembye.

Odinga, wari uzi guteranya (gukusanya) imbaga y’abantu ndetse wari umuntu ukomeye muri politike ya Kenya, yiyamararije kuba perezida inshuro eshanu ariko ntiyashoboye kugera kuri uwo mwanya.

Muri buri matora ya perezida yiyamamajemo kuri izo nshuro, buri gihe yanze ibyayavuyemo, akenshi avuga ko yibwe intsinzi.

Nyuma y’amatora yo mu mwaka wa 2017, urukiko rw’ikirenga rwa Kenya rwemeje ko yari ari mu kuri, ubwo rwateshaga agaciro intsinzi ya Uhuru Kenyatta ndetse rugategeka ko amatora asubirwamo. Ariko yanze kwitabira ayo matora yasubiwemo, asaba ko hakorwa amavugurura mu rwego rw’amatora.

Amatora yateje impaka yo mu mwaka wa 2007, ubwo Odinga yavugaga ko Mwai Kibaki yamwibye intsinzi, yatumye muri Kenya haduka amakuba ya mbere akomeye cyane yabayeho mu mateka y’iki gihugu.

Urugomo rwaradutse mu bice binyuranye by’igihugu, rwicirwamo abantu 1,200 naho abandi hafi 600,000 biba ngombwa ko bahunga bata ingo zabo.

Mu gucyemura ayo makuba, Kofi Annan wari umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yagejeje ku masezerano yo gusangira ubutegetsi, yavuyemo ishyirwaho rya leta y’ubumwe ari na yo Odinga yabayemo Minisitiri w’intebe.

Akenshi yagiye yiyunga na perezida wabaga uri ku butegetsi nyuma y’amatora yabaga yaranzwemo impaka.

Nyuma yo gutsindwa kwe mu matora aheruka kuba yo mu mwaka wa 2022, yaje kwifatanya na Perezida William Ruto mu yiswe leta ihuriwemo na benshi, iyo leta yatumwe benshi mu nshuti ze bashyirwa mu myanya ikomeye y’ubutegetsi.

Yasobanuye ko icyo cyemezo cyari ngombwa ku bw’ubumwe bw’igihugu, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabaye mu gihugu mu mwaka ushize ikarangira abigaragambyaga biraye mu nteko ishingamategeko ya Kenya. Abigaragambyaga babarirwa muri za mirongo biciwe mu bushyamirane n’abashinzwe umutekano.

Ubutegetsi bwa Ruto bwashyigikiye umuhate wa Odinga wo gushaka kuba umukuru wa komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, mu matora yabaye muri Gashyantare (2) uyu mwaka.

Nubwo yari ashyigikiwe na benshi mu karere, byarangiye atsinzwe n’umukandida wa Djibouti, Mahmoud Ali Youssouf.

Odinga yagize abamushyigikira cyane kandi bamunambyeho mu gihe yamaze muri politike, cyane cyane abo mu burengerazuba bwa Kenya, aho avuka.

Abamushyigikiye bamuhimbye amazina nka “Baba” (bivuze “Data”), “Agwambo” (“Igikorwa cy’Imana”), na “Tinga” (imodoka rutura ikora imirimo inyuranye irimo nko guhinga). Iryo zina rya nyuma barikuye ku kirango cy’ishyaka rye cyo mu matora yo mu mwaka wa 1997.

Yafatwaga na benshi nk’umuhanga cyane mu gukora igenamigambi rya politike no guteranya imbaga y’abantu, akenshi agashobora gutuma abantu benshi cyane bitabira mitingi ze za politike, ndetse yari afite ubushobozi bukomeye bwo kwisanisha n’abaturage bo hasi.

Azibukirwa ku rugamba rudacogora rwe rwo guharanira ubwisanzure bwo muri demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Yigeze kuba imfungwa ya politike, ndetse afite umuhigo wo kuba ari we muntu wa mbere wafunzwe igihe kirekire cyane muri Kenya. Urugamba rwe rwo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu cy’ishyaka rimwe, rwatumye afungwa inshuro ebyiri (kuva mu mwaka wa 1982 kugeza mu 1988 no kuva mu 1989 kugeza mu 1991) ku butegetsi bwa Daniel arap Moi.

Mbere, yafunzwe ku bwo kugerageza guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 1982, bituma amenyekana ku rwego rw’igihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNdindabahizi wahamijwe ibyaha bya Jenoside yapfiriye muri Gereza
Next articleUbucucike mu magereza bwagabanutseho 24,3% mu mwaka umwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here