
Ndindabahizi Emmanuel, wari minisitiri w’imari nyuma akaza guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yapfiriye mu Gihugu cya Benin aho yari afungiwe mu kurangiza igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ICTR/TPIR.
Abubacar Tambadou, umwanditsi mukuru wa IRMCT, urwego rwasigariyeho ICTR, niwe wemeje urupfu rwa Ndindabahizi Emmanuel, avuga ko yapfuye taliki ya 5 Ukwakira, azize urupfu rusanzwe aguye i Cotonou muri Benin. Ndindabahizi apfuye afite imyaka 75 y’amavuko.
Ndindabahizi yakatiwe n’urukiko rwa ICTR/TPIR mu 2004 nyuma yo ghamwa uruhare mu mpfu z’abatutsi mu cyahoze ari Kibuye, icyo gihe yari minisitiri w’ubukungu muri guverinoma y’abatabazi, ni guverinoma yabayeho mu gihe Jenoside yakorwaga Abatutsi yabaga.
Mu mwaka wa 2009 yoherejwe kujya gukorera igihano cye cyo gufungwa burundu muri Benin, nk’igihugu cyari cyemeye kumufunga ngo arangize igihano.










