Home Uncategorized Inkunga ya Diaspora igiye gufasha abana 10,000 kubona ifunguro ku ishuri

Inkunga ya Diaspora igiye gufasha abana 10,000 kubona ifunguro ku ishuri

0

Karungi Doreen

Abanyarwanda batuye mu bihugu bya Senegal, Gambia, Mali na Guinea-Bissau bashyikirije Minisiteri y’Uburezi inkunga ya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, igamije gushyigikira gahunda ya “DusangireLunch” itanga ifunguro rya saa sita ku bana bari ku ishuri.

Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa kane italiki 08 Mutarama 2026, ikazafasha abana 10,000 kubona ifunguro rya ku manywa, bityo bakiga neza kandi bafite ubuzima bwiza.

Uyu musanzu washyikirijwe Minisiteri y’Uburezi na Mme Jacqueline Uwamwiza, Visi Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Senegal, yakirwa n’abayobozi barimo Mme Divine Uwineza, Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Ifunguro ry’Abana muri Minisiteri y’Uburezi.

Ubuyobozi bw’Abanyarwanda batuye muri Senegal, Gambia, Mali, Guinea-Bissau na Cabo Verde, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda i Dakar, ihagarariye u Rwanda muri ibyo bihugu, bakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije gushishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga kwitabira gahunda za Leta no gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbujurire bwa Djihad bwanzwe azakomeza gufungwa by’agateganyo
Next article“Mbaza” igiye guhuza abaturage n’ubuyobozi mu ikoranabuhanga

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here