Home Ubuzima COVID-19: Uko icyorezo gihagaze ku isi

COVID-19: Uko icyorezo gihagaze ku isi

0

Hirya no hino ku isi icyorezo cya Covid-19 cyakajije umurego aho hamwe cyanaje mu isura nshya. Dore uko mu bihugu bimwe na bimwe byifashe;

  • Mu Rwanda mu minsi irindwi ishize habonetse abantu bashya 677 banduye, muri iyo minsi 11 bishwe n’iki cyorezo. Leta ivuga ko ubu yatangiye gupima Covid abantu bakigera ku kibuga cy’indege bagategereza ibisubizo bari muri hoteli aho bamara nibura amasaha 24.
  •  Ubuyapani bwashyizeho amabwiriza abuza abadatuye muri iki gihugu kucyinjiramo nyuma y’uko bahabonye umuntu wa mbere wanduye ubwoko bushya bwa Covid bwabonetse mu Bwongereza. Aya mabwiriza azageza nibura mu mpera z’ukwezi kwa mbere.

 

  • Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ejo ku cyumweru watangiye ibikorwa bihuriweho byo gukingira Covid. Perezida w’uyu muryango Ursula von der Leyen yavuze ko urukingo rwa Pfizer-BioNTech rwagejejwe ku bihugu byose 27 bigize uyu muryango. Ibihugu bimwe byatangiye gukingira kuwa gatandatu, bivuga bitashoboraga gutegereza undi munsi.

 

  • Koreya y’Epfo yatangaje ko yabonye abantu batatu ba mbere banduye ubwoko bushya bwa coronavirus bwabonetse mu Bwongereza bavuye i London tariki 22/12.

 

  • Muri Amerika, ukuriye abashakashatsi Anthony Fauci yaburiye ko ubwandu bushobora kwiyongera cyane kubera ko abantu bari kujya hamwe ari benshi mu kwizihiza iminsi mikuru, nubwo bari baburiwe ngo ntibabikore.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSouth Africa yarengeje miliyoni y’abanduye Covid-19
Next articleGukubita no gukomeretsa byariyongereye ku rugero rwa 40% uyu mwaka

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here