Home Ubutabera Gukubita no gukomeretsa byariyongereye ku rugero rwa 40% uyu mwaka

Gukubita no gukomeretsa byariyongereye ku rugero rwa 40% uyu mwaka

0

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko muri uyu mwaka wa 2020 nta kintu cyabaye kidasanzwe mu byaha byari bisanzwe gusa uretse ko hari ibyagiye byiyongera birimo gukubita no gukomeretsa.

Twagirayezu Jean Marie ushinzwe ubugenzacyaha muri RIB

Twagirayezu Jean Marie ushinzwe ubugenzacyaha muri RIB yavuze ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kiyongereye ho 40% ku ijana ugereranyije n’umwaka ushize wa 2020.

Yagize ati”icyaha cyo gukubita no gukomeretsa nicyo kiyongereye kurusha ibindi mu mwaka wa 2020, aho cyiyongereye ku kigero cya 40%. Muri 2020 hakozwe amadosiye yacyo 15 474 000 mugihe mu mwaka wa 2019 yari 11 014 000.”

Nubwo bimeze gutya ariko uyu muyobozi avuga ko bitagaragagaza ko umuryango Nyarwanda wifitemo ihohotera ryinshi.

Ati”Ubwiyongere bwacyo ntibugaragaza ko umuryango nyarwanda wabaswe n’ihohotera rikabije, ahubwo biterwa no kuba abantu barasobanukiwe uburenga bwabo n’umumaro w’inzego z’umutekano, ku buryo bahita bazigana byihuse.”

Yongera ho ko ntakidasanzwe cyabaye muri uyu mwaka usibye ibyaha byagiye byiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ubuzima bw’abanyarwanda urugero atanga n’inkizamuka ry’ibyaha bikoreshwa Ikoranabuhanga.

Muri rusange umwaka wa 2020 ibyaha byiyongereye ho 10% kuko RIB yakoze amaperereza ku byaha ibihumbi 52 131 000, byakorewe dosiye maze zishyikirizwa ubushinjacyaha. Umwaka wa 2019 hari harakozwe amaperereza ku byaha ibihumbi 47 247 000.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCOVID-19: Uko icyorezo gihagaze ku isi
Next articleArgentine: Inteko ishingamategeko yemeje gukuramo inda byishimirwa na benshi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here