Home Ubutabera Argentine: Inteko ishingamategeko yemeje gukuramo inda byishimirwa na benshi

Argentine: Inteko ishingamategeko yemeje gukuramo inda byishimirwa na benshi

0

Mu gihugu cya Argentine Inteko ishingamategeko Argentine yemeje itegeko ryemerera gukuramo inda ifite nibura kugeza ku byumweru 14 , ingingo y’akataraboneka yakiriwe n’abategarugori benshi muri ako karere karangwamo amwe mu mategeko akomeye cyane kw’isi mu bijyanye no kwambura ubuzima ikiremwamuntu.

Abagize inteko imitwe yombi batoye iryo tegeko nyuma y’impaka ndende ku majwi 38 y’abarishyigikiye, na 29 y’abaryanze n’umwe wifashe.

Gushika ubu gukuramo inda byari byemewe gusa iyo habaye gusambanywa ku ngufu cyangwa ubuzima bw’umubyeyi buri mu kaga.

Iryo tegeko ryari ryemejwe n’inama nshingamateka mu misi iheze.

Kiliziya Gatolika, isanzwe ifite ijambo rikomeye muri America y’Epfo, yari yamaganiye kure iryo tegeko, isaba inteko ishingamategeko kudatora iri tegeko ryari rishyigikiwe na prezida Alberto Fernández.

Abaharanira gukuramo inda bizeye ko iyemezwa ry’iryo tegeko muri Argentine, igihugu kibamwo abantu benshi kurusha ibindi kandi gikomeye muri America y’Epfo, bizatuma ibindi bihugu biritora.

Ikivunge cy’abaharanira haba kurwanya cyangwa gushyigikira gukuramo inda bari bateraniye imbere y’inteko ishingamategeko mu mugwa mukuru Buenos Aires, bakurikirana impaka ku ma television manini.

Aho itegeko rimariye kwemezwa mu masaha ya mugitondo yo kuri uyu wa gatatu, habaye akanyamuneza kenshi ku ruhande rw’abari barishyigikiye.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGukubita no gukomeretsa byariyongereye ku rugero rwa 40% uyu mwaka
Next articleU Rwanda rwavuze impamvu rudatanga abakekwaho coup d’etat i Burundi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here