
Site y’Imiturire ya Rwakivumu II – Phase II, iherereye i Taba mu Murenge wa Kanyinya, ni amahitamo meza ku bifuza gutura ahantu hatekanye, hateye imbere kandi hafi y’Umujyi wa Kigali. Iyi site inyurwamo n’umuhanda wa kaburimbo Kigali–Shyorongi, bigatuma kuyigeraho byoroha kandi byihuse.
Rwakivumu II – Taba itandukanye n’izindi site kubera igenamigambi ryiza, imihanda iteguye neza n’uburyo ibikorwa byose byubahiriza amategeko. Abaguzi bahabwa icyizere binyuze mu nyandiko zuzuye, aho wishyura 340,000 Frw y’ibikorwaremezo hanyuma mu gihe kitarenze ibyumweru bine agahabwa ibyangombwa byose bikenewe.
Si ukugura ikibanza gusa, ahubwo ni ishoramari rifite ejo hazaza n’ahantu heza ho gutura hahuza ituze n’iterambere. Rwakivumu II – Taba, ni ho icyemezo cyiza cyo gutura no gushora imari gitangirira.
















